Digiqole ad

Massamba na Kitoko bakoze igitaramo cyo gushaka Mutuelle z’abantu 5000 i Genève

 Massamba na Kitoko bakoze igitaramo cyo gushaka Mutuelle z’abantu 5000 i Genève

Uyu musaza yarizihiwe aza gufasha Massamba kuririmba zimwe mu ndirimbo ze

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Massamba Intore yagaragaje amarangamutima {Emotions} z’uko bakiriwe mu gitaramo bakoreye i Genève we na Kitoko.

Uyu musaza yarizihiwe aza gufasha Massamba kuririmba zimwe mu ndirimbo ze

Icyo gitaramo cyabaye ku wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017 mu mujyi Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi, cyari kigamije gushakira abanyarwanda basaga 5000 mutuelle de Santé.

Massamba avuga ko yashimishijwe n’uburyo yasanze abanyarwanda baba muri icyo gihugu bari banyotewe no kumva indirimbo z’inyarwanda.

Ibi ku rundi ruhande byamweretse ko umuco ugihari mu bantu bamwe nubwo hari aho usanga bagenda bawirengagiza we atita ko ari ukuwibagirwa.

Ku butumwa yacishije kuri facebook ye yagize ati “Wooooooooow!!mbega igitaramo cyiza!!mbega abantu beza bazi guhimbarwa!!mbega ibirori bitagira uko bisa!! Mwarakoze cyane kuntumira nkaza kwifatanya namwe muri icyo gikorw cy’ingirakamaro”.

Massamba na Kitoko bahuye n’abafana babo nyuma y’igitaramo

Massamba yabwiye Umuseke ko atazi neza amafaranga yavuye muri icyo gitaramo. Ariko ahamya ko ayavuyemo yose azagira uruhare kuri abo banyarwanda basaga 5000 bagiye guhabwa ubwishingizi mu kwivuza {Mutuelle de Santé.

Iki gitaramo byari biteganyijwe ko ari Teta Diana wagombaga kukitabira nyuma ntibyamukundira. Diaspora imusimbuza Massamba na Kitoko.

Uwo mujyi ubusanzwe utuwe n’abaturage bagera ku 201 164. Iteganyagihe ryabo rigaragaza ko bagera k’ubushyuhe bwa 26 °C.

Biteganyijwe ko Massamba azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu. Ku wa gatanu akazataramira abantu mu gitaramo cya Gakondo muri Mille Collines.

Abantu bitabiriye icyo gitaramo baranezerewe

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibibintu nyamara byavuzwe kuvakera ko aribya Teta mwajekubishyiramo abandi bigenze gute?

Comments are closed.

en_USEnglish