Digiqole ad

Mariya Yohana, Jay Polly, Urban Boys, Umutare Gabby,…mu gusubiramo ‘INTSINZI’

 Mariya Yohana, Jay Polly, Urban Boys, Umutare Gabby,…mu gusubiramo ‘INTSINZI’

Uhereye ibumoso ni Mariya Yohana, Humble (Urban Boys), Umutare Gabby, Patrick Gihana, Safi na Nizzo (Urban Boys).

Indirimbo ‘Intsinzi’ yakunzwe n’Abanyarwanda batari bacye ndetse ikunze kuririmbwa mu mihango itandukanye mu Rwanda irimo gusubirwamo, kuri iyi nshuro izumvikanamo Mariya Yohana na Gihana Patrick bahoze mu itorero Indahemuka ryayikoze, Umuraperi Jay Polly, Urban Boys, Umutare Gabby, Uncle Austin, n’itsinda rigizwe na Charlie na Nina.

Uhereye ibumoso ni Mariya Yohana, Humble (Urban Boys), Umutare Gabby, Patrick Gihana, Safi na Nizzo (Urban Boys).
Uhereye ibumoso ni Mariya Yohana, Humble (Urban Boys), Umutare Gabby, Patrick Gihana, Safi na Nizzo (Urban Boys).

Intsinzi yasohotse bwa mbere mu mwaka w’1993, ni imwe mu ndirimbo zidashobora kwibagirana mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko uruhare rwayo mu rugamba rwo kubohora igihugu. Ni indirimbo kugeza n’ubu yumvwa mu birori binyuranye byaba iby’amatora, imikino, n’ibindi Abanyarwanda baba bahuriyemo bishimira intsinzi cyangwa ibyo bagezeho.

Mu kiganiro twagiranye na Mariya Yohana, yagize ati “Ntabwo nayivuguruye ni yayindi, uretse ko nashatse gushyiramo amajwi manini no kuyiha umurindi munini.

Iyi ndirimbo irimo amajwi y’abantu bakuru bayiririmbye mbere, n’amajwi y’abato nabo bagomba kumva ko intsinzi,…nabo ntibakomanga ahubwo barayibonye bayigezeho.”

Mu majwi irimo gutunganywa n’umuhanga mu gutunganya indirimbo (producer) uzwi nka Pastor P, bikaba biteganyijwe ko ishobora gusohoka ikurikiranye n’amashusho yayo.

Hari n’amakuru avuga ko abahanzi, producer n’abandi bose barimo gukora kuri iyi ndirimbo bishyuwe agatubutse n’ikompanyi nshya “Abbey Media Group” yayisubirishijemo mu rwego rwo kwimenyekanisha ku isoko ry’u Rwanda.

Jay Polly ni umwe mubazagaragara muri iyi ndirimbo.
Jay Polly ni umwe mubazagaragara muri iyi ndirimbo.
Mariya Yohana, Patrick Gihana na Umutare Gabby.
Mariya Yohana, Patrick Gihana na Umutare Gabby.

V.KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Tubashimiye akazi keza barigukora gusa iyindirimbo turayikunda byanshimisha igiye hanze vuba tukayumva tukikomereza muntsinzi kandi ndibwira kononeho izaba yuzuye uburyohe gusa gusa nubwo nubundi itariyoroshye.

  • iyo ndirimbo igomba gukorwa neza kuko hatabayemo ubushishozi
    bayica bikarutwa nuko yarimeze

  • Iyi ndirimbo yarikoze neza ubworero mugomba gushyiramo akarusho ikazaba nziza cyane kurenza uko yarimeze

  • Ariko iy’ indirimbo bari kuyikorera mungando

Comments are closed.

en_USEnglish