Digiqole ad

Mario Balotelli yongeye gukora amanyanga

Mario Balotelli, umukinnyi wa Man City mu bwongereza uzwiho amanyanga yaba yongeye.

Rutahizamu wa Man City Balotelli uzwi ku kazina ka Super Mario yongeye nanone kwiyereka itangazamakuru nkuko bimenyerewe mugukora ibikorwa by’amanyanga n’urugomo.

Photo internet: Mario Balotelli umukinnyi wa Man City.

Nkuko tubitangarizwa n’urubuga rwa internet rwitwa The People rukora mu bwongereza, Balotelli yateye uducumu duto abana b’ingimbi ba Man City ubwo bari mu myitozo. Icyiza ni uko nta numwe wakomeretse gusa byatumye imyitozo ihagarikwa.

Nkuko The People ikomeza kubisobanura, urwo rugomo ngo yaba yarutewe n’irungu. Abuze icyo akora aho yarari muri etages z’ikibuga, nibwo yahisemo gutera abana bari mu myitoza utwo ducumu, kandi azi neza ko tubafashe twabakomeretsa.

Ubuyobozi bwa Man City bwatangaje ko afatirwa ibihano bikomeye, naho umutoza we Roberto Mancini ari nawe wamukuye muri Inter Milan yagize ati: ” Igihe kirageze ko Balotelli akoresha ubwonko bwe, kuko natabikora agakomeza amanyanga amuranga bizamwicira ahazaza he”.

Jimmy Shyaka
Umuseke.com

 

en_USEnglish