Maria de Nazare wo muri Brazil yibarutse uruhinja rw’imitwe 2
Uyu mubyeyi wibarutse uno mwana yitwa Maria de Nazare, Umwana we yavukiye ahitwa Anajas mu bitaro biri mu Majyaruguru ya Brazil mu ntara ya Para, akaba yapimaga ibiro 4.49.
Santa Casa hospital muri Anajas aho uyu mubyeyi n’uruhinja bari kwitabwaho, Umubyeyi w’uru ruhinja akaba yagiye kubyara yiteze kuza kubyara impanga. Nkuwemera kristo dore yuko tunitegura Noheli yahisemo kwita uwo mwana ugaragara nkaho ari 2 kubera iyo mitwe Emanoel na Jesus.
Mu bizamini uru ruhinja rwakorewe byagaragaye ko hari ubwonko 2, intirigongo 2, umutima umwe, ibihaha bibiri (nk’ibisanzwe), n’umwijima umwe.
Ubu abaganga barimo kureba uko iyo mitwe yombi yavurwa hagasigara umwe. Umuyobozi w’ibitaro yabyariyemo Claudionor Assis de Vasconcelos yabwiye ikinyamakuru cyo muri Brazil ko yagannye ibi bitaro kubera yumvaga uburibwe bwinshi mu nda ye. Nyuma bakaza kubona ko atwite umwana w’imitwe 2.
Umuyobozi w’ibitaro nawe byamutangaje. Uyu mubyeyi w’imyaka 25, atuye mu gice cy’icyaro aho atabashije kubona aho aca mu byuma igihe yari atwite ngo barebe ibibazo umwana ashobora kuvukana.
Bikaba byaragaragaye ubwo uwo mubyeyi yaragiye kubyara. Uyu ni umwana wa kabiri uvukanye imitwe 2 mu gihugu cya Brazil muri uyu mwaka wa 2011 nyuma y’umubyeyi witwa Sueli Ferreira nawe wibarutse uruhinja rumeze rutyo
Corneille killy Ntihabose
UM– USEKE.COM
6 Comments
byabayeho se koko ndatunguwe murimake mwanditse nyinshi iyiyo murandangije
Biratangaje kabisa ntibisanzwe, Gusa uyu mubyeyi yihangane azarere neza umwana we IMANA nimufasha hamwe no Gusenga azakura.
gusa turi muminsi y’imperuka kuko biteye ubwoba!.
Njye nk’umuganga, and Sonologist. Ibi bikwiye kutubera isomo kuko gukurikirana umubyeyi utwite, bisaba no gukora Echography d’une facon systematique. Ibi bituma tumenya ibyo umubyeyi yakorerwa.
Ubwo rero izo services zikwiye no kugezwa in District hospitals
MERCI
ubu se azajya aha hehe ibere areke he? niyihangane ntakundi?
bavandimwe mureke twihane kuko iminsi yanyuma bavuze ngiyi birakwiye ko twihana .
Comments are closed.