Digiqole ad

Marchal Ujeku umuhanzi wo mu kirwa cya Nkombo yaje gukorera i Kigali

 Marchal Ujeku umuhanzi wo mu kirwa cya Nkombo yaje gukorera i Kigali

Marchal Ujeku ukomoka ku Nkombo

Ujekuvuka Emmy Marchal  ni umwe mu bahanzi nyarwanda urimo kugenda azamuka cyane mu muziki wa gakondo ukomoka mu kirwa cya Nkombo. Ubu yatangiye ibikorwa bijyanye no kumenyekanisha umuziki we i Kigali.

Marchal Ujeku ukomoka ku Nkombo
Marchal Ujeku ukomoka ku Nkombo

Kubera injyana ye itari isanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda yise ‘Saama Style’, abamaze kuyumva bavuga ko ariwo muziki koko gakondo.

Utandukanye cyane n’uw’abandi bahanzi bakora bita gakondo kuko usanga bagaragaza imishayayo gusa cyangwa guhamiriza ariko ikinimba ntikitabweho kandi ari imbyino gakondo nacyo.

Ibi byatumye agaragara ku rutonde rw’abahanzi bitabiriye iserukiramuco nyafurika (Fespad) riherutse kubera hano mu Rwanda.

Niho benshi batangiye gukurikirana umuziki we akenshi uri mu rurimi rwo ku Nkombo umuntu adashobora gupfa kumva ubusobanuro.

Ujeku, ubu yamaze gufungura inzu itunganya umuziki mu mujyi wa Kigali yise ‘Culture Empire Record’ izajya ikorerwamo n’aba producers basanzwe bamenyerewe mu Rwanda barimo Mastola.

Kuza gukorera ibikorwa byerekeranye na muzika mu mujyi wa Kigali kuri we avuga ko ariyo nzira yonyine ishobora gutuma umuziki we umenyekana cyane.

Yabwiye City Radio ko atari ibintu byorohera umuhanzi kuba yazana injyana nshya igahita igira abayishyigikiye ku rwego rw’iziba zimenyerewe.

Ariko ko iyo ubigezeho hari byinshi wiyungura mu bumenyi bwawe kuko uba uzanye ikintu gishya mu bantu. Rimwe na rimwe ufatwa nk’umuntu udasanzwe.

https://www.youtube.com/watch?v=KoV7e6mx1Qg

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Marchal arashoboye tumurinyuma.

  • UYU MUSORE ARASHOBOYE RWOSE,AHUBWO MUZE TUMUSHYIGIKIRE CYANE

  • cyane pe arashoboye kdi rwose akora gakondo nziza cyane .

Comments are closed.

en_USEnglish