Mani Martin yashimiye “Live Performance” ya The Ben i Chicago
Maniraruta Martin uzwi cyane nka Mani Martin muri muzika nyarwanda, avuga ko yashimishijwe cyane no kubona igitaramo cya Live cyakozwe na mugenzi we The Ben.
Abahanzi mu Rwanda si kenshi uzumva umwe ataaka (ashimagiza) ibyakozwe na mugenzi we, umwe aba avuga ko ari umwami w’iki n’iki n’undi ati ni njye. Mani Martin nawe wahoze akora injyana ya RnB kimwe na The Ben yemeje ko igitaramo cya Live yabonye cya The Ben cyari cyuje ubuhanga.
Akimara kubona amashusho ya “Live” ya The Ben aherutse kuririmbira mu ishuri ryitwa “Old Town School of Folk Music” riri mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois, Mani Martin yahise yandika ku rubuga rwe rwa Facebook.
Ati “ “Ohhh !! komereza aho muvandimwe wanjye kuri Mama wundi, ntari maze igihe kinini ntegereje ko nzabona uririmba by’ako kageni.
Woooooo!! None ugeze aho urabikoze, ndifuza ko buri umwe wese yareba uburyo waririmbye kandi nkuri inyuma nk’uko nsanzwe mbikora, komeza ukore muzika yawe by’umwimerere ndizera ntashidikanya ko ufite imbere heza muri muzika yawe”. (byahinduwe mu kinyarwanda kuko yabyansitse mu cyongereza)
Mani Martin wahoze akora injyana ya RnB nawe, ubu yinjiye cyane mu njyana gakondo nyarwanda na nyafrika. Amaze kugira izina muri aka karere nk’umuhanzi wabigize umwuga, atumirwa kenshi mu maserukiramuco abera mu karere.
The Ben we ni umuhanzi w’umunyarwanda wari umaze gukomera mu Rwanda ariko yerekeza muri Amerika aho akorera muzika ubu afatanyije na Press One itsinda akoreramo na bagenzi be Meddy na K8 bahoze bakunzwe cyane n’urubyiruko mu Rwanda, ndetse n’ubu bagikunzwe kubera indirimbo bohereza bariyo.
Old Town School of Folk Music ni ishuri rya muzika riri mu rusisiro rw’agace kitwa Old town mu mujyi munini wa Chicago, ryigisha muzika ahanini abana bato. Batanga amasomo y’igihe gito kugeza ku minsi irindwi aho bakira abagera ku 6000 mu cyumweru. Ryatangiye mu 1957.
Rizobereye cyane mu kwigisha injyana za jazz, blues na country, ndetse no kunoza no kwigisha amajwi ya muzika.
The Ben akaba yari yo muri concert ya muzika yari yatumiewmo afatanyije na Band ya Press one. Yaharirimbye indirimbo ye yise “Wigenda” iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda. Yayiririmbye mu Kinyarwanda agashyiramo n’icyongereza.
Nyuma yo kuririmba yahawe amashyi n’abari muri iyo concert.
Reba iyo “Live Performance” ya The Ben muri Old Town school of music.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bombi nabahanga cyand ndabakunda na meddy ndamukunda
Ariko mureke mbabwire njye nabonye mu Rwanda hari abantu bahinda cyane, iyi video bayishyizeho bayitatse cyane, mu byukuri kuyireba nayirebye nziko ari hatari, sha ntagishya nabonyemo ,ibyo bayitakaga sinabibonye nagato,njye narumiwe ,ubanza mutazi live kabisa,ubwo mwari mwashyizeho ngo yazamuye ibender ary’u Rwanda , rwose njye mumbabarire nimuzajye muhinda gutyo,umuntu atabizi yahita avuga ati buriya uriya ni we uhagarariye u Rwanda, imiririmbire ye sha rwose ntamusosi,njye nahise nanafunga video, sinzi wenda wabona n’ikibazo cy’indangurura majwi yakoreshaga kirimo,ariko ibyo gucagagura indirimbo witsa buri kanya sibyo ,kuko bigaragaza ko udafite ubushobozi bwo gukurura ijwi,ubundi ijwi riva mu nda ,si mu gituza,kuko mu gituza uraruha,noneho ukajyenda witsa, bikaza no kuva kumuru=ongo umwe, plz, mwige kuririmba mukura amajwi munda nibwo ushobora kuririmba udacagagura ijwi,kandi ndabizi ko hari ababishoboye,ariko umuntu ntimukamwogeze kandi umuntu yareba akibaza ibyo yumvaga bikamuyobera.
harya wowe uririmbye zingahe kadeyo wee??uzaririmbe nawe umurushe!
THE BEN IS THE BEST FOR EVER AND EVER ,KAGEYO YOU BETTER GO TO HELL
Comments are closed.