Digiqole ad

Mani Martin yabonye undi Mujyanama mushya ‘Manager’

 Mani Martin yabonye undi Mujyanama mushya ‘Manager’

Ifoto yakoreye iyo ndirimbo ye nshya

Maniraruta Martin ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga muri muzika nyarwanda. Ni n’umwe umaze kwitabira amaserukira muco menshi ugereranyije n’abandi bahanzi. Kuri ubu yungutse umujyanama mushya avuga ko agiye kumufasha kurushaho kumenyakanisha ibikorwa bye.

Mani Martin umaze kubaka umubiri cyane!!yamaze kubona undi Mujyanama
Mani Martin umaze kubaka umubiri cyane!!yamaze kubona undi Mujyanama

Kajuga Robert wahoze ari umujyanama w’umuhanzi Rafiki, niwe wafashe umwanya w’ubujyanama kuri Mani Martin.

Mu masezerano bagiranye angana n’imyaka itatu, Kajuga yatangaje ko afite byinshi bagomba kugeraho mu gihe gishoboka bihaye.

Mu kiganiro na Umuseke, Kajuga Robert yagize ati “Ntabwo nje guhindura izina rya Mani Martin ngo ndikure aho ryari riri ndisubize hasi. Oyaaa!!ahubwo nje kugirango ngerageze mfatanye n’abo nsanze kugirango rirenge aho riri”.

Ku ruhande rwa Mani Martin avuga ko imwe mu mpamvu yatumye ahitamo kugirana amasezerano y’imikoranire na Kajuga, ariko ari umwe mu bantu azi bakorana ubushake buri kintu.

Yagize ati “Biragoye kuba uri umuhanzi wikorera buri kintu cyose. Kuko burya byinshi birapfa kubera gushaka kubyiharira. Ariko Kajuga ni umwe mu bantu nzi bakorana imbaraga kuri buri kintu nizera ko imikoranire yacu izagenda neza mu gihe twihaye”.

Mani Martin yari asanzwe akorana n’uwitwa Ntibagwire Dida bivugwa ko agiye gufatanya na Kajuga muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa bye. Kuri ubu akaba yanashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Same Room’. Umva iyo ndirimbo hano.

Ifoto yakoreye iyo ndirimbo ye nshya
Ifoto yakoreye iyo ndirimbo ye nshya

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish