Mani Martin agiye kumurika album iriho indirimbo 15 harimo 10 nshya
Mani Martin uririmba mu njyana ya Afro & RnB akanavangamo Gakondo, agiye kumurika album yise ‘Afro’ izaba iriho indirimbo 15 muri izo hakazaba hariho 10 nshya abantu batari bumva na rimwe.
Uyu muhanzi ubundi ufatwa nk’umwe mu bakorera umuziki mu Rwanda ariko bafite ubuhanga butangaje, yaherukaga gushyira hanze album muri 2012 icyo gihe akaba yarayise ‘My Destiny’.
Muri izo ndirimbo ateganya gushyira hanze vuba, avuga ko zidakoze mu kinyarwanda gusa. Ahubwo ko hariho indimi zigera muri enye zitandukanye. Ikinyarwanda, Icyongereza, Swahili n’Igifaransa.
Imwe mu mpamvu yatumye yita album ye ‘Afro’, ngo ni ugushaka kumvikanisha ko u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika bikwiye kwita ku bikorwa byabo by’umwimerere aho gushaka guta umuco wabo.
Ati “Album nayise ‘Afro’ kugirango hatagira irindi zina runaka nyita rifite aho riri muri album z’abandi bahanzi bo hanze ya Afurika. Kuko icyo nashakaga kumvikanisha ni uko Afurika ifite uwmihariko wayo. Habura kwakira abo turi bo gusa”.
Avuga ko kandi adashyigikiye abahanzi babyuka bumva bashakisha aho bumva indirimbo yasohotse muri Amerika ngo bayisubiremo ‘gushishura’. Ko niba ari umuhanzi koko yagakoze umuziki wo ku ivuko.
Mani Martin ateganya gushyira hanze album ye muri Ugushyingo 2016. Gusa nta tariki nta n’ahantu azayimurikira yari yahitamo.
Bikaba biteganyijwe ko nyuma yo kumurika iyo album yise ‘Afro’, azakora ibitaramo bizazenguruka mu Ntara z’u Rwanda amenyekanisha indirimbo zizaba ziyiriho.
Noneho akazabona gufata umwanya akajya muri Uganda, Tanzania na Kenya kuyitanga naho bakaba bayimenyekanisha kuko yifuza ko hari impinduka yazagira kuri sosiyete y’abatuye mu Karere no muri Afurika muri rusange.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW