Mali: Abapolisi b’u Rwanda bagejeje amazi meza ku batuye Gao
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwitwa FPU1 ukorera mu mutwe mugari w’umuryango w’abibumbye (MONUSMA) uri mu gihugu cya Mali batangije igikorwa cyo kuzahura imibereho myiza mu mujyi wa Gao bageza amazi meza ku baturage.
Iki gikorwa bagitangije kuwa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014 mu majyaruguru y’umujyi wa Gao, aho aba bapolisi bakorera, hakaba hari hagamijwe gufasha abajahajwe n’intambara yabaye muri iki gihugu.
Iki gikorwa cyaranzwe no kugeza amazi meza ku miryango itandukanye yo mu duce twa Soso Koira na Aljanabandja ho mu mujyi wa Gao, aho abapolisi b’u Rwanda batanze litiro 21 000 z’amazi meza ku baturage.
Abaturage bagera kuri 90% batuye Gao, bugarijwe n’ibura ry’amazi meza nyuma y’intambara yashegeshe aka karere k’amajyaruguru ya Mali igasenya ibikorwa remezo harimo n’iby’amazi meza.
Chief Superintendent Bertin Mutezintare, uyoboye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda muri ako gace yavuze ko batangije iki gikorwa kugira ngo n’abo bafatanyije akazi bo mu bindi bihugu, inzego zishinzwe umutekano zo mu gihugu ndetse n’abaturage ubwabo babonereho banakigire icyabo.
Iki gikorwa kikaba cyarashimwe n’abayobozi ba MONUSMA n’abaturage bo muri aka gace kandi cyari cyitabiriwe n’umuyobozi w’Ingabo na Polisi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali.
RNP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
umutima utabara umutima witanga nibimwe mubyigwa n’abashinzwe umutekano mu wanda igisirikali ndetse na polisi, kandi ibi bigaragarira niwacu kuko ibikorwa by’igabo na polisi buretse umutekano usesuye baduhaye n’iterambere baritugezaho baratuvura mbese ntacyo wabanganya, reka nabanyamali bumve kubyiza bya polisi yacu