Digiqole ad

Makenzi, Migi, Tuyisenge na Kagere biteguye guhangana na Everton ya Rooney

 Makenzi, Migi, Tuyisenge na Kagere biteguye guhangana na Everton ya Rooney

Kuri uyu wa kabiri ubwo Gor Mahia yajyaga muri Tanzania yahuriye na Vita Club ibamo abanyarwanda ku kibuga cy’indege. Uhereye ibumoso, Makenzi, Kagere, Sugira, Migi, Birori Daddy, Tuyisenge

Nyuma yo kwegukana irushanwa rya ‘sportpesa’ ryo mu karere, Gor Mahia  FC yo muri Kenya irimo abakinnyi benshi b’abanyarwanda yatsindiye itike yo guhura na Everton ya Wayne Rooney kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga.

Ikipe ya Gor Mahia irimo abasore b'abanyarwanda  yo muri Kenya yiteguye umukino ukomeye
Ikipe ya Gor Mahia irimo abasore b’abanyarwanda yo muri Kenya yiteguye umukino ukomeye

Imikino ya shampiyona y’Ubwongereza izatangira tariki 11 Kanama 2017. Amakipe akomeje kwiyubaka no gukina imikino ya gicuti ‘Pre-Season’. Everton yaguze abakinnyi batandukanye barimo na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yo yamaze kugera mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, muri Tanzania.

Yaje gusoza irushanwa ryahuje amakipe atandukanye yo muri Tanzania na Kenya, ‘The SportPesa Super Cup’. Iki gikombe kitabiriwe na; A.F.C. Leopards, Singida United, Young Africans S.C, Gor Mahia F.C, Jang’ombe Boys F.C, Nakuru AllStars na Simba S.C.

Gor Mahia FC y’abakinnyi benshi bazwi mu Rwanda nka Kagere Meddy, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nizigiyimana Karim Makenzi, na Jacques Tuyisenge niyo yatsinze  iri rushanwa inatsindira itike yo guhura na Everton.

Umwe muri aba bakinnyi Nizigiyimana Karim yabwiye Umuseke ko biteguye neza uyu mukino ukomeye.

“Twageze Dar es Salam. Tuzi neza ko ushobora kuba umukino wa mbere uzitabirwa n’abakunzi b’umupira benshi kurusha indi twakinnye. Guhangana n’ikipe imwe mu nziza ku isi, no guhura n’abakinnyi bakomeye nka Rooney n’abandi ni akazi katazatworohera. Gusa twishimiye kugera kuri uru rwego kuko bizatwerekana ku rwego mpuzamahanga. Icyo nzi ni uko dufite impano kandi twiteguye kwigaragaza.”

Uyu ni umukino Everton izerekanamo abandi bakinnyi bashya nka; Michael Keane wavuye muri Burnley Football Club, Davy Klaassen wavuye muri Ajax, Jordan Pickford wavuye muri Sunderland FC, Sandro Ramirez wavuye muri Malaga FC na Wayne Rooney wavuye muri Manchester United.

Kuri uyu wa kabiri ubwo Gor Mahia yajyaga muri Tanzania yahuriye na Vita Club ibamo abanyarwanda ku kibuga cy'indege. Uhereye ibumoso, Makenzi, Kagere, Sugira, Migi, Birori Daddy, Tuyisenge
Kuri uyu wa kabiri ubwo Gor Mahia yajyaga muri Tanzania yahuriye na Vita Club ibamo abanyarwanda ku kibuga cy’indege. Uhereye ibumoso, Makenzi, Kagere, Sugira, Migi, Birori Daddy, Tuyisenge
Yatangiye imyitozo kandi yiteguye guhangana na Gor Mahia yo muri Kenya
Yatangiye imyitozo kandi yiteguye guhangana na Gor Mahia yo muri Kenya

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish