Digiqole ad

Maj Gen Musemakweli yasimbuye Gen Mushyo Kamanzi

 Maj Gen Musemakweli yasimbuye Gen Mushyo Kamanzi

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, byatangajwe ko Maj Gen Jacques Musemakweli agizwe Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Asimbuye kuri uyu mwanya  Lt Gen Mushyo Kamanzi.

LtGen Mushyo Kamanzi (ibumoso) na Maj Gen Jacques Musemakweli (hagati) n'undi musirikare baganirira i Gishambashayo ku itariki 4 Nyakanga 2015 ku munsi wo Kwibohora mu
Lt Gen Mushyo Kamanzi (ibumoso) na Maj Gen Jacques Musemakweli (hagati) n’undi musirikare baganirira i Gishambashayo ku itariki 4 Nyakanga 2015 ku munsi wo Kwibohora

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi aherutse kugirwa umugaba w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan, UNAMID

Iri tangazo kandi ryavuze ko Maj Gen Alex Kagame agizwe umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu asimbuye kuri uyu mwanya Maj Gen Musemakweli.

Maj Gen Kagame yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Naho Maj Gen Richard Rutatina akaba yirukanwe ku mwanya w’ubuyobozi J2, urwego rw’iperereza rya gisirikare.

Iri tangazo ngo rikaba rihita rijya mu bikorwa rikimenyeshwa.

Photo/ D S Rubangura/Umuseke

UM– USEKE.RW

46 Comments

  • Impinduka zizana ibyiza kdi amaraso mashya muyobozi aba agamije kubaka, Congratlnz to Maj Gen Musemakweli tumwifurije ishyanihirwe munshingano yahawe.

  • Ese iryo tangazo ryashyizweho nande umukono? Niba ari Kabarebe ntabwo byemewe

  • Bombori bombori muri RDF? Ndabona 2017 iduhishiye byinshi.

    • Bombori bombori se nkubwo ubikuye he? Nikihe gikuba cyacitse kweli? Kuba Gen. Mushyo yarahamagariwe izindi nshingano na Loni hagaombaga kugira umusimbura kandi yabonetse. Umutima wawe rero wuzuye ubugome n’ubuhezanguni uzarinda ubipfana u Rwanda turiho turajya mbere wowe urangaye gusa.

    • sasa wowe Bosebabireba ugomba kuba uba mu Bubiligi cyangwa mu Bufaransa kandi waravuye mu Rwanda kera utazi ibihabera.

      Kera kuri Habyarimana bahindurana aruko hari hagiye kuba coup d’état abantu bakava mubyabo ngo ingabo zahinduwe, ngo bavanyeho umunyagisenyi bashyizeho umunyaruhengeri cyangwa umunyenduga……nibindi.
      hano siko bimeze uzaperereze, umukozi wese agira igihe cyo kuvaho hakajyaho undi.
      Mwe mwasiganjwe inyuma namateka

  • Tubifurije imirimo mishya myiza Muzehe Jacques nawe Afande Alex
    @Bosebabireba, nta bomboribombori ihari ni imirimo mishya bashyizwemo
    2017 iduhishiye ibirenze ibyo 2015 idusigiye. Na CHAN baravugaga ngo ntizagenda neza!!!

  • Bosebabireba ibyo uvuga sibyo namba!!! None se guhindurirwa imirimo si ibisanzwe i Rwanda. None se hari igihe ingabo zidahindurirwa Imyanya, aba ministri bo se si uko? None se kuba umuyobozi muri Soudan ko ari inshingano ahabwa na UN wagira ngo igihugu kibyange? Icyampayo nanjye ikiraka. Ese byibura nta musirikare mwaba muziranye waba waragiye muri Soudan cyangwa ahandi hose mu butumwa bwa UN ngo urebe ko iyo avuyeyo hari ikintu ubona kiyongeraho mu muryango we cg ngo agusengerere. Plz, tujye tuba aba analystes. Ni byiza ahubwo njye mbifurije akazi keza. Big up His Excellence!!

    • Gen Majr Rutatina yirukanwe…

      • Ibyo se n’igitangaza kweli? Umukozi ahantu hose arasezererwa mu kazi kubera impamvu zitandukanye

    • Twishimiye abayobozi bashya.

  • @Gatware na Bosebabireba. Ibyo muvuga murabishingira hehe? TWIFURIJE AKAZI KEZA ABA BAYOBOZI B’INGABO.

    • Ibyo kwirukana umugénérali, umuntu abibona mu Rwanda gusa.Ese kwirukana kotuziko umuntu iyo avanwe kukazi haba hari amasezerano agomba kubahirizwa.Ese iyo birukanye generali ahinduka iki? Ajya muza bukuru? Ahinduka inkeragutabara? Ababizi muzambwire.

  • @ Gatware soma hano itangazo riri kurubuga rwa MINADEF:

    H.E THE PRESIDENT OF THE REPUBLIC AND COMMANDER IN CHIEF OF THE RDF HAS MADE THE FOLLOWING CHANGES IN THE RDF.

    1. MAJ GEN JACQUES M– USEMAKWELI IS APPOINTED ARMY CHIEF OF STAFF.

    2. MAJ GEN ALEX KAGAME IS APPOINTED COMMANDER REPUBLICAN GUARD.

    3. MAJ GEN RICHARD RUTATINA IS DISMISSED FROM THE J2 POSITION.

    THE CHANGES TAKE IMMEDIATE EFFECT (.)

    Gusa ahubwo ndibaza Army chief of Staff ni umugaba w’ingabo zo kubutaka cg ahubwo ni umugaba w’ingabo gusa akaba yasimbuye GEN NYamvumba aho kuba Gen Mushyo Kamanzi.

    • @Patrick, Nyamvumba ni CDS(Commender of Defense Forces)yungirijwe na: ACS(Army Chief of Staff), CAF(Comender of Airforce)na CRF(Commander of Reserved Forces)

    • Wapi Umugaba w’Ingabo yitwa Chief of Defense Staff!!

  • Good move RDF, Musemakweli is intelligent and humble.
    Otherwise these are normal changes due to Gen Mushyo appointment to UNAMID

  • Ubutegetsi bwubakiye kugisilikare nta hamwe kwisi kigeze kigirira abaturage akamaro usibye kubashyira ku gitugu no kubarimbura.Urugero naranga ni Chile twagaruka muri Africa tugafata Idi Amin.

    • @Karamata So What??????
      Ubutegetsi butubakiye ku gisirikare gikomeye ntabwo bukomera nabwo. Wari ubizi?
      Uzabaze impamvu US ikomeye, impamvu Russia ikomeye n’izindi powers zose, igisirikare ni icya mbere.

      Ubutegetsi bw’u Rwda rero bufite igisirikare nabwo gikomeye (ku kigero cyacu) nicyo ubutegetsi bwubakiyeho kuko nicyo gitanga ubusugire kikarinda inkike z’igihugu tukagira amahoro.

      Ubundi butegetsi bwose bw’abaturage bugahera aho kuri uwo musingi w’amahoro n’umutekano kuko nibyo by’ibanze hagakurikiraho imiyoborere myiza.

      Idi Amin niba yari anafite igisirikare gikomeye ariko yari afite imiyoborere mibi ishingiye ku ivangura, na Habyarimana erega FAR ze zari zikomeye ariko kubera politiki mbi iri iruhande rwacyo wabonye ibyabaye.

      Tuza rero ibyo umulmula nta point irimo

    • Hhhhh! Ahubwo se aho abaririkare bayoboye ni hehe! U Rwanda rufite ubuyobozi bushingiye ku baturage not ku gisirikare! Kdi uzarebe umuyobozi wanyuze mu gisirikare aho ava akagera avamo umusirikare mwiza, gusa buri muntu agira umutima we. Iyaba byashobokaga abanyarwanda bakiri bato bose bakanyura mu gisirikare, u Rwanda rwazakomeza gusugira, kuko icyatumye abakurambere bacu baba intwali, ni uko umusore wese yabaga ari ingabo kdi agafata igihe cyo kujya ku rugerero kurwanira igihugu, byatumaga biyumvamo patriotisme.
      Congratulations kuri afande Jack na Alex.

      • @gasore wagiye ujya kubeshya abahinde abanyarwanda ukabareka?

  • Dossier yu Burundi irahitana benshi.

  • Abirukanwe, Pole niba badahise bafungwa.

    • Nyamuneka ndagira ngo igihe umuntu agize icyo akomoza ho ajye ashingira ku muco mwiza w’u Rwanda wo kwita ku kinyabupfura.
      Harakaba ho Rwanda nziza

  • Congs ko bayobozi bashya Musemakweli na Alex Kagame. Imana ibashe muri iyo mirimo mishya

  • Bosebabireba ushatsekuvuga iki nihese hataba imirimo mishya uzabaze na US bahorahindura burigihe nonense ntuziko muchyo yagizwe umukuruwingaboza UN muri sudani umwanyawe ugombakujya mwo abandi ibyo nibisanzwe kwisi nahubundi mujyemukura ubuswa bwanyu aho

  • bariya basilikari bari bashoboye akazi bashinzwe ,kariya nako bagiye gukora nako baragashoboye , ariko bari bamaze kumenyera , kandi bakoraga neza , na bariya bashya nabo bazakora , ariko nyine umuntu akazi yari amazemo imyaka aba azi uburyo gakorwa , ahubwo ukwiye guhindurirwa imirimo ni JAMES KABAREBE , kuko bariya bose niwe wari ubashinzwe , akwiriye guhindurirwa imirimo kuko bimaze iminsi bivugwa ko ashyigikiye abaha imyitozo ya gisilikare impuzi z’abarundi ziri mu Rwanda , kandi amategeko agenga impunzi atabyemera

  • Congs abahawe imyanya. Guhemuka ntacyo bimara. Rutatina yashinje Rusagara none nawe bamwirukanye izuba riva

  • Hahaaaaa Rutatina arangije gushinja bamuha isinde!!!! Nta gushyirahamwe mbonye

  • President Paul Kagame mu bushishozi bwe yatubwiyeko adashobora guhindura ikipe itsinda, ubwo rero ntimumuhimbire. buriwese yishakire igisubizo.

  • Yewe, ntibyoroshye. Gushinja mugenzi wawe smatiku nyuma na we ukirukanwe: it’ s a pity.

    • Ahubwo bamumanukane nawe ajye kwipima uriya mwenda w’icyatsi arebe niba wamukwira.

  • Birababaje pe! kumva ngo Gen yirukanwe nkaho ari umukozi wo mu rugo? ibyo niteshagaciro. twigishijwe ko nta musirikore mukuru uva mu gisirikare none u Rwanda rwo rufite agashya ko kubafunga no kubirukana kireya. muri gutesha Ranks agacirope kdi birababaje kuko ntanahandi ndabyumva.

  • MAJ GEN RICHARD RUTATINA IS DISMISSED FROM THE J2 POSITION mwadusobanurira icyo bishatse kuvuga mu kinyarwanda?

  • congrats to jacques and alex….keep moving the sky is the imit.

  • Kaboko we,ni ukuvuga ko nyine Rutatina yirukanwe kuri uriya mwanya!Ariko ntaho bavuga ko yirukanwe mu gisirikare!

    • @Mahoro,None kombona ushobora kuba wadusobanurira,ubu watubwira icyaricyo muriki gitondo? Ese ejo azazindukira mu kazi ese azamenya ajyahe?

  • Kinyakura nge nasobanuye ibyanditse!Hagati ibizakurikiraho bizi abamuyobora!

  • Well done

  • @ Gusubiza urakoze cyane kunsobanurira byari byancanze gusa nahise ndeba kuri website ya MINADEF nsanga nibyo wakoze cyane imana iguhe umugisha.

  • Mwene nyina wundi yumvira mu rusaku.Kandi abwirwa benshi akumvwa nabeneyo.

  • Buriya haribindi Rutatina yanze gushinja ahubwo buriya mubyitege arasangayo bagenzi be muri Gereza

  • Umuseke.com,please apologize to your followers & more especially to General Patrick Nyanvumba & his friends who were heart by your initial story that he had been dropped & replaced by Maj. General Musemakwe,its what a very professional media house would do please.
    This is a professional Request
    Thanks.
    Concerned Reader.

    • @Alpha, Wagiye ubivuga mu Kinyarwanda niba uri umunyarwanda kimwe natwe?

  • tubifurije akazi keza abahinduriwe imirimo kandi nta gikuba cyacitse kuwakuwe ku mirimo byose bibaho

  • Umuseke namwe mwatangiye kuba nkabyabinyamakuru bikorera mukwaha kwaaaaaa ………? Ntimukiturekango twitangire ibitekerezo uko tubyumva?

  • Congs

Comments are closed.

en_USEnglish