Digiqole ad

Mahama: Impunzi z’Abarundi zihangayikishijwe n’ikibazo cy’inkwi

 Mahama: Impunzi z’Abarundi zihangayikishijwe n’ikibazo cy’inkwi

Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iherereye mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba, haravugwa ikibazo cy’inzara iterwa no kuba bahabwa ibyo kurya ariko ntibahabwe inkwi zihagije zo kubitekesha; ubuyobozi bw’iyi nkambi bwo bwemeza ko buba bwaraguze inkwi zihagije, ahubwo bugakemanga uburyo umuryango wa ADRA ufite munshingano gukwirakwiza inkwi, ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho kuri izi mpunzi.

Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.
Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.

Izi mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama, ziragaragaza ko bahabwa inkwi zidahagije kandi bagasabwa kuzikoresha mu gihe kingana n’ukwezi. Zivuga ko zihabwa ibiribwa (kugeza ubu nabyo bidahagije), ariko bagahabwa inkwi zidahagije, bikabateza kwicwa n’inzara kandi batabuze ibyo guteka.

Impunzi yitwa Niyonambaza Djamira aganira n’UM– USEKE yagize ati “Ikibazo cy’inkwi kirakaze ni ukubirya bibisinya, ku munsi turya rimwe tubitewe n’inkwi, nta nkwi turonka inzara irahari nyinshi.”

Izi mpunzi z’Abarundi zivuga ko kuba bahabwa inkwi zidahagije ngo bitera bamwe kugurisha ibyo kurya baba bahawe kugira ngo babone amafaranga yo kugura inkwi zo guteka.

Umuyobozi wungirije w’inkambi ya Mahama, Mazimpa Mariko we yemeza ko Leta n’abandi bafatanyabikorwa baba baraguze inkwi zihagije zo guha impunzi; ahubwo ikibazo ngo gishobora kuba gituruka ku muryango wa ADRA ufite mushingano kugeza inkwi n’ibiribwa kuri izi mpunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi.

Yagize ati “Twe nka Leta icyo dukora ni ugutanga inkwi, ariko imicungire yazo iri mumaboko ya ADRA.”

Ku ruhande rw’umuryango ‘ADRA’ wo uvuga ko ikibazo atari bo bagiteza ahubwo ngo bituruka ku buryo bamwe muri izi mpunzi bagabana inkwi baba bahawe, nk’uko bisobanurwa na Eugene Gahizi uhagarariye ADRA mu nkambi ya Mahama.

Ati “Twebwe tubona ko zihagije kubera ko ari standard (igipimo) imwe ku nkambi zose, duha Isiteri imwe abantu 22 bakayigabana mu gihe kingana n’ukwezi.”

Gahizi akanenga izi mpunzi kutamenya gucunga bike zihabwa, akabasaba kwibuka ko bari mu buhunzi kandi ubuzima bw’ubuhunzi akenshi bugorana kabone nubwo u Rwanda rugerageza ibishoboka byose.

Iyi nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe irimo impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 40 zahunze imvururu zaturutse ku kutishimira Manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Icyapa kirangira umuntu ko yageze mu nkambi ya Mahama.

 

en_USEnglish