‘Made in Rwanda’ yakageze no muri muzika nyarwanda –Riderman
Abanyarwanda bose kuri ubu barajwe inshinga no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda, kugirango bakomeze kubihesha agaciro aribyo bita ‘Made in Rwanda’. Riderman abona no mu muziki iyo gahunda itagombye kurenzwa ingoyi ahubwo ari iyo kwimakazwa.
Umuhanzi Riderman akaba na nyiri nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi, amaze kuba ubukombe mu muziki nyarwanda mu njyana ya HipHop.
Ni umwe mu bahanzi bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye bibera mu Rwanda birimo ibya Salax Awards na Guma Guma.
Kugeza ubu amaze gushyira ahagaragara album esheshatu ndetse n’indi ya karindwi arimo gutunganya ngo ayishyire hanze tariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Noheli.
Yabwiye Umuseke ati “Ibihangano byacu bizaheshwa agaciro n’abanyarwanda ubwabo, tugomba kwigobotora ibituma turarikira umuziki wo hanze. Ubundi tugashyigikira ibyacu tukiteza imbere”.
Yakomeje avuga ko kugirango umuntu agire icyo ageraho aba akeneye gushyigikirwa n’abamugaragiye cyangwa bishimira ibikorwa bye.
Ibyo mu gihe byaba bigezweho, bikaba byatuma n’abanyamahanga bazifuza kuza kuvoma inganzo yacu kuruta uko twajya kuvumba iyabo.
Ni ubwa mbere mu Rwanda umuhanzi azaba akoze igitaramo cyo kumurika album ye iriho indirimbo 30. Kuko usanga abandi bazikora bakazishyira ku isoko nta bitaramo bazikoreye.
Ku bijyanye n’ibitaramo bimaze iminsi bibera petit stade i Remera bigahomba ari naho nawe azagikorera, avuga ko buri umwe agira imitegurire ye n’abafana be. Ubwo nibabura azabyakira gusa ngo ntabyo yiteze.
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
1 Comment
uyu ni umusani basaza kuko ibikorwa bye biravuga ahubwo ducyeneye collabo ye na diamond kuko yaza imeze neza cyane kandi akomereze aho .
Comments are closed.