Digiqole ad

Mme J. Kagame yahawe igihembo kubera guteza imbere abagore

I Cape Town muri Afurika y’Epfo, Madame Jeannette Kagame yaraye ahawe igihembo cy’ishimwe ku bikorwa bye byo guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa abinyujije mu miryango itandukanye yashinze n’iyo akorana nayo nka “Imbuto Foundation”.

Madamu Jeannette Kagame

Iki gihembo Madame Jeannette Kagame yagihawe n’Umuryango witwa “Women Inspiration and Enterprise (WIE)”, kikaba cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika Y’Epfo Vincent Karega, kuko Madame Jeannette Kagame atari ari muri uwo muhango.

Ambasaderi Vincent Karega yabwiye ‘The Newtimes’ dukesha iyi nkuru ko iki gihembo yagihawe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu gufasha abagore batishoboye, impfubyi, no gushyigikira abana b’abakobwa bagaragaza ubuhanga ku mashuri, guteza imbere uburenganzira bw’umugore n’umukobwa, kurwanya Sida, guhugura abana b’abakobwa ku kumenya uko bakwirinda abagabo babashuka bakaba babatera inda zidateganijwe cyangwa bakabanduza agakoko gatera Sida, n’ibindi, abinyujije mu mishinga itandukanye ikorana n’umuryango we “Imbuto Foundation”.

Asuhuza umwana w'umukobwa witwaye neza mu masomo
Asuhuza umwana w’umukobwa witwaye neza mu masomo

WIE ni Umuryango uhuriwemo n’abagore b’ababakuru b’ibihugu bitandukanye, abayobozi b’ibigo n’amakompanyi akomeye ku isi, inyenyeri za rubanda (celebrities),n’abandi bagore bakomeye ku isi.

Uyu muryango kandi ugamije kongerera ubushobozi no gutegura abagore nk’abayobozi b’ejo hazaza , ubuvugizi no kubaka umuyoboro w’impinduka n’iterambere bishingiye ku bitekerezo n’ibikorwa by’abagore, washinzwe mu mwaka wa 2010.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uri maman wa twese kabisa kubera ko uri intwali, ujye ubera abandi babyeyi b’african urugero.

  • Uyu mumama ndamwemera cyane. Komeza utere imbere uharanira ibyiza bya bose kandi Imana izabigufashemo. Burya iyo abri n`abategarugori bayeye imbere society yose biyigiraho ingaruka nziza natwe basaza banyu tukabyungukiramo. Abatanze iki gihembo barebye kure kandi n`ibindi umuntu avuze ko bic=kiza ntiyaba yibeshye!

  • Congratulations! nanje ndagukje!

  • Mama Jeanette arabikwiye kabisa

  • Ooh nta gitangaza, ibikombe bihora bitaha iwacu kandi burya iyo ukora neza ibikorwa birivugira. Congs mama wa taifa turabakunda

  • Abanyarwandakazi tuzagera ikirenge mu cyawe kuko ineza yiturwa indi,watuvanye mu bibazo byari byaradutesheje ikizere cy’ejo hazaza none ubu turi abagore n’abakobwa babereye urwanda,kandi nta mwana w’umukobwa uzasigara inyuma duhari,n’ikindi gihe umurage wawe tuzawusigasira.iki gihembo abanyarwanda twese turakishimiye kuko ibikorwa wahembewe nitwe byagezeho.

  • Uyu muryango wageneye Mme jeanette Kagame iki gihembo udukoreye mu ngata kuko ibikorwa yatugejeje mu burezi nk’abana b’abakobwa ntitwabona icyo tumwitura uretse kuzabungabunga umurage w’ubumuntu yaturemyemo.

  • Uyu mubyeyi rwose utamushimye washima nde? Nimumushyigikire kandi mumwereke ko ibyo akorera abagore n’abari b’u Rwanda bidufitiye twese akamaro. Bravo First lady. God Bless you!

  • Uyu mubyeyi akwiye ingororano kuko ibyo akorera abanyarwanda ni ntagereranwa.

  • Arabikwiye rwose kuko ubwitange n’urukundo agira, n’iby’ababyeyi babereye uRwanda. Tumuhaye impundu.

  • Nkunda ukuntu yita ku bana, akabafasha muri byinshi bitandukanye. Imana ijye imwihera imigisha.

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Server IP]
    Brave First LADY!!

  • congraturation my First lady

  • Congratulation Mum!!!!

  • Mme Kagame akwiye igikombe kabisa, aba yakoze.

  • CONGS FIRST LADY……. BE BLESSED

  • congs first lady!!! ahukura Imana ijye yongera.

  • imana imwongerere urukundo

Comments are closed.

en_USEnglish