Lt. Gen. Charles Muhire yafunguwe
Nyuma yo kumara igihe afunzwe ku mpamvu za disipuline Lt. Gen. Charles Muhire yarekuwe.
Nyuma yo kumara igihe afunzwe kubera ikibazo cya discipline , kuri uyu wa gatata nibwo Lt Gen Charles Muhire yafunguwe nyuma yo gusaba imbabazi inzego nkuru za gisirikare muri RDF akazihabwa nk’uko byatangajwe n’ umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara.
Lt. Gen. Charles Muhire yafunguwe (Photo internet)
Lt Gen Muhire w’imyaka 52 yahagaritswe tariki ya 18/4/2010, ahagarikirwa rimwe na Gen Maj Karenzi Karake. Icyo gihe akaba yaregwaga ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha ububasha afite mu buryo budakwiye, mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ku mpamvu z’imyitwarire mibi idahuye n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda, nk’uko byari byatangajwe icyo gihe na Lt Col Rutaremara, wanongeyeho ko ihagarikwa ryabo ntaho ryari rihuriye na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa.
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, Lt Gen Muhire wahoze ayobora ingabo zirwanira mu kirere nyuma akaza gushingwa umutwe w’Inkeragutabara, wari ufungishijwe ijisho iwe mu rugo, yaje kujyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe ahakorera Military Police.
Solange Umurerwa
Umuseke.com
10 Comments
abavuga ko urwanda ngo rukesha iterabwoba baba bahereye hehe ko amategeko ariyo yubahirizwa ubu se generale asabye imbabazi kubera ko yemera ibyaha aregwa akarekurwa hari ikindi kandi abandi nabo bagakwiye kumwigiraho !
None se igihe amaze mu munyururu kuki ataburanye?none se ibyo yaregwaga hanarimo kunyereza umutungo byarangiye gute?ni ukuvuga noneho ko ibyo bamuregaga byari ibipapirano kuko bitumvikana ukuntu umuntu unaregwa kunyereza umutungo w’igihugu afungurwa ataburanye ngo agirwe umwere n’ubucamanza.noneho n’abandi bose bazajya banyereza imisoro iva mubyo twiyuhiye ibyuya barekurwe gutyo ngo basabye imbabazi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
@munyaneza, rata ntibakatugire injiji! Ese ubundi bisaba gufungwa igihe kingana gute kugirango umusirikare ngo akurweho amapeti? Ngaho na Rugigana bamuhe ubutabera bwigenga! What goes around, U’ll know?! Nimushaka muhinduke kuko ibyo ntago bizaramba kandi, twese icyo dushaka ni aheza h’uRwanda muri rusange kuri Twese.
General nasubire ku kazi, ntazongere gusubira mu manyanga.
buriya igisirikarekigira amategeko yacyo kihariye,bikaba ari nabyo bituma kigira n’uko gihana abasirikare kubera discipline baba bagomba kugira,nta mpanvu rero y’uko amakuru yose arebana n’igisirikare utayabona uko uyashatse.
ubutabera bwo mu rwanda burerekana ko bukora kandi ko bwigenga, kuba muhire yarekuwe ni uko bwakoranye umushishoze ku birego yakekwagaho.
sha mwivugire kuko natwe turabibona ko bidasobanutse. yashinjwaga kunyereza umutungo none ababariwe imyitwarire mibi!!! quelle coencidence mana y’u rwanda
ahaho nange ndashobewe, uwaregwaga umutungo ababariwe indisciplini. Ahaaa! Bareke uwabandi ndye ndyame gusa. Aya mahoro akomeze ahinde twayabonye tuyababaye. Mbiswa ma!!
ok
Tuge Tugira Kwihangana Kuko Buri Wese Ahaniwe Akariko Kose Ntantungane Twabona Kuba General Yarasabye Imbabazi Twishingira Kuriryo Ngo Twirengagizeko Hari Byinshi Byiza Yakoze.
Comments are closed.