Digiqole ad

Louis Van Gaal Summer ntimusiga i Munich.

Louis Van Gaal iki (Summer) ntirimusiga mu ikipe ya Bayern Munich.

Ikipe ya Bayern Munich yatangaje ku mugaragaro ko umutoza wayo Louis Van Gaal ashobora kuzayimaramo igihe gisigaye cya shampiyona ariko akazahita agenda shampiyona irangiye.

Mu bisanzwe amasezerano ya Van Gaal yagombaga kuzarangirana n’impera z’ukwagatandatu mu mwaka utaha wa 2012, ariko ubu we n’ikipe yatozaga bumvikanye kuyasesa bityo uwo mutoza w’Umuholandi mu mpeshyi akazahita agenda.

«Igitumye amasezerano aseswa, ni uko ibyo akora bitandukanye n’ibyo twiyemeje» Ibi bikaba byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Bayern Munich. Abarebwa n’ikibazo bose basanga igisigaye ari ugushyiramo ingufu zose ikipe ikaba yagera ku byo yiyemeje n’ubwo bigoye.

Louis Van Gaal, we ngo intego ye agomba kugeraho ni ukurangiza shampiyona ari mu myanya itatu ya mbere byibuze akabona kuva i Munich.

Uyu mugabo watoje mu ikipe ya Barcelona yo muri Hisipaniya yageze muri Bayern muri 2009. Mu byo yagezeho hari ukuba yaratwaye ibikombe bibiri harimo kimwe cya shampiyona y’Abadage Bundesliga n’igikombe cy’ubudage (Coupe d’Allemagne).

Mu mwaka ushize kandi yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ i Burayi Ligue des champions, ubwo yasezererwaga na Inter Milan yo mu Butaliyani icyo gihe yatozwaga na José Mulinho (0-2). Ariko nawe akaba yarihimuye mu byumweru bibiri bishize atsindira Inter iwayo San Siro Meyazza 1-0 muri kimwe cy’umunani cya Ligue des Champions uyu mwaka 2010-2011.

Ange Eric

Umuseke.com

 

en_USEnglish