Digiqole ad

LONI irakangurira abantu kurya udusimba duto mu kurwanya inzara

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara  n’Umuryango w’Abibumbye  iragaragaza ko  Kurya udusimba duto ngo bishobora gufasha mu kurwanya ikibazo cy’ inzara cyugarije isi .

Uko bimwe mu biryo birimo utu dusimba  biba biteguye
Uko bimwe mu biryo birimo utu dusimba biba biteguye

Iyi raporo iragaragaza ko kurya utu dusimba bishobora gufasha kongera ibyerekeye imirire bikanagabanya ikibazo cyo guhumanya ikirere.

Iyi nyigo ikomeza ivuga ko kugeza ubu abantu babarirwa muri miliyali ebyiri bamaze kwitabira iyi gahunda yo kurya ubu bwoko bw’udusimba.

Inswa ndetse n’ ibinyamunjongorerwa nitwo dusimba dukunze kwifashishwa kugira ngo iri funguro rigezweho riboneke, ibi bikaba bikubiye muri raporo y’ Umuryango ushinzwe ubworozi bw’ udusimba duto, aho uyu muryango uvuga ko uhangayikishijwe n’ umutekano w’ utu dusimba  bitewe n’ iyi ndyo nshya, aho babona ko utu dusimba twaba tugiye kuharenganira.

Raporo ya ONU kandi  isobanura neza ko ubu bwaba ari uburyo bwiza bwo guhashya ikibazo cy’ imirire aho ivuga ko utu dusimba tuboneka ahantu hose ku isi, turimo intugamubiri zikomeye  ikindi kandi ngo  utu dusimba  tunororoka vuba kandi cyane. Ikomeza ivuga ko hakoreshejwe ubu buryo nta n’ ibibazo biterwa n’ imirire mibi byakongera gupfa  kugaragara.

Niyonkuru Martin
UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • ariko abantu barasensa pe abantu b’abagabo bakirirwabicaye bajya inama y’ukuntu bagiye kurya les insectes ibinyabwoya,amasazi and so on… gusa birasekeje cyakora ntibizagere mu Rwanda

    • Ntiubigutangaze pe, kuko muri RDC barya za chenilles, ndetse zirabahenda cyane, kandi koko bikarwanya bwaki mu bana ba rubanda rugufi! None se Bwaki niyo wahitamo ngo aha batazabona wariye ka chenille!Hirya aho kwa ba SEBO, njya nsanga ku muhanda no mu masoko utwo dusimba bita inswa n’Isanani ari imari ishyushye, zirabatunze kandi nyamara si uko bashonje, dore basagurira n’amasoko y’i Rwanda mu bindi duhuriyeho kurya!!!

  • Mubohereze muri cartier yacu hateye imibu!

  • Murumva bahu! N’ubushishi bwanzengereje munzu? Banyegereze ayo madorari mbakure hasi ku iposho wana.

Comments are closed.

en_USEnglish