Digiqole ad

London: Police yarashe ibyihebe 3 bimaze kwica barindwi, bikomeretsa 48

 London: Police yarashe ibyihebe 3 bimaze kwica barindwi, bikomeretsa 48

Police yagerageje gutabara byihutirwa abari bakomerekejwe.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu, Police y’Ubwongereza yarashe abantu batatu yita ‘abaterabwoba/ibyihebe’ nyuma yo gutera ibyuma abantu 48 bagakomereka, ndetse 7 bahasiga ubuzima.

Police yagerageje gutabara byihutirwa abari bakomerekejwe.
Police yagerageje gutabara byihutirwa abari bakomerekejwe.

Aba baterabwoba batatu barashwe bagiye ku kiraro kizwi cyane mu mujyi wa London batera ibyuma abantu barimo bigendera, Police yaje gutabara irasa abo bateraga abantu ibyuma barimo n’uwambaye umwenda w’ikipe ya Arsenal.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko aba bagabo baje mu modoka ya ‘van’ baviramo ku kiraro, ngo bari bambaye amakote ameze nk’ariho za ibisasu biturika (bomb) ariko nta bisasu birimo (fake bomb vests) nk’uko Police ibivuga.

Abo bagabo ngo bahise batangira gutera abantu ibyuma, mubatewe ibyuma hakaba harimo n’umupolisi wari urimo agerageza gutabara. Umuturage yahamagaye inomero y’ubufasha ya Police, nyuma y’iminota umunani ngo Police yari imaze kwica abo bagabo.

Komiseri wa ‘Metropolitan Police’ Cressida Dick yashimiye ubutwari bw’Abapolisi be mu gihe bari mu kazi n’igihe batakariho kubera uburyo bagerageje guhangana n’abarimo batera abaturage ibyuma.

Iki kibaye igitero cya gatatu mu mezi atatu kibereye mu Bwongereza nyuma y’icyabereye ‘Westminster’ muri Werurwe cyahitanye abantu 5, n’igiherutse kubera i Manchester mu kwezi gushize cyahitanye abantu 22.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish