Digiqole ad

Uwegukanye 24,000,000 za PGGSS III ni Riderman

Emery Gatsinzi uzwi cyane nka Riderman niwe wegukanye miliyoni 24 z’irushanwa rimaze amezi arenga abiri ribera mu Rwanda. Igihembo agihawe ahize abandi 10 bahatanye, na batanu basigaye bahuriye kuri Final none kuwa 10 Kanama 2013 kuri stade Amahoro i Remera yari yuzuye imbaga y’abakunda muzika.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryegukanywe na Tom Close, ku nshuro ya kabiri gitwarwa na King James ubu kuri iyi nshuro ni Riderman uryegukanye.

UM– USEKE wahakubereye:

23:02: Riderman niwe wegukanye PGGSS3 araririmbira “Haleluya” abakunzi be bamushyigikiye.

Abakunzi ba Riderman ibyishimo byari byose

Abakunzi ba Riderman ibyishimo byari byose

Umuraperi M Izzo wabaye inyuma ya Riderman kuva yajya muri PGGSS1,2, nawe arishimira ko iya 3 bayitwaye

Umuraperi M Izzo wabaye inyuma ya Riderman kuva yajya muri PGGSS1,2, nawe arishimira ko iya 3 bayitwaye

22:59: Urban Boys babaye abakabiri nabo baravuga ijambo ryo gushimira.

Urban Boys nabo barishimira umwanya wa kabiri babonye na sheki ya miliyoni enye

Urban Boys nabo barishimira umwanya wa kabiri babonye na sheki ya miliyoni enye

Yavuze ko yasezeranyije Imana kuzapfukama imbere y'abafana naramuka agitwaye

Yavuze ko yasezeranyije Imana kuzapfukama imbere y’abafana naramuka agitwaye

Fire works z'ibyishimo zaturikijwe kuri stade Amahoro

Fire works z’ibyishimo zaturikijwe kuri stade Amahoro

Ibishashi by'umuriro byaturitswaga, mu kwishimira intsinzi ya Riderman

Ibishashi by’umuriro byaturitswaga, mu kwishimira intsinzi ya Riderman

22:55: Mu gihe haturitwa ibishashi by’umuriro byo kwishimira intsinzi ya Riderman, Riderman nawe aririmbira “Halelua” ashima Imana, abanyamakuru, abahanzi bagenzi be n’abakunzi be bamubaye hafi.

Amag the Black yishimira igikombe umuyobozi we mu Bisumizi yegukanye

Amag the Black yishimira igikombe umuyobozi we mu Bisumizi yegukanye

22:52: Riderman amaze gushyikirizwa sheki ye ya miliyoni 24 ati “Ikingiki ni ikibisumizi byose biri ahangaha. Nasezeranije Imana ko nindamuka negukanye iki gikombe nzapfukama imbere yanyu mwese ngashima Imana.”

Riderman azamura igikombe na sheki amaze guhabwa nk'igihembo, anashimira ababyeyibe dore ko yanavuze ko iyo hatabaho ubufasha bwabo ntacyo aba yaragezeho

Riderman azamura igikombe na sheki amaze guhabwa nk’igihembo, anashimira ababyeyibe dore ko yanavuze ko iyo hatabaho ubufasha bwabo ntacyo aba yaragezeho

Minisitiri Mitali ni nawe wamushyikirije igikombe

Minisitiri Mitali ni nawe wamushyikirije igikombe

 

22:50: Minisitiri w’umuco na Siporo Mitali Protais niwe wafunguye ibahasha ivuga ko Riderman ariwe wegukanye PGGSS3

Minisitiri Mitali Protais atangaza ko Riderman ariwe wegukanye PGGSS3

Minisitiri Mitali Protais atangaza ko Riderman ariwe wegukanye PGGSS3

22:42: Tom Close wegukanye PGGSS1 aje kuririmbira abari muri stade.

Tom Close wegukanye PGGSS1 aririmba mbere y'uko batangaza uwegukanye PGGSS3

Tom Close wegukanye PGGSS1 aririmba mbere y’uko batangaza uwegukanye PGGSS3

22:41: Riderman yubitse umutwe, Urban Boys baragaragaza ubwoba bwinshi, abantu baratera induru bavuga bati ni Rider, Rider, Rider…

Ese ni njye? aribaza ategereje

Ese ni njye? aribaza ategereje

22:40: Knowless niwe ubaye uwa gatatu, bakibivuga, abakunzi bamuzika bazamuye urusaku rwinshi cyane, ahawe miliyoni eshatu.

22:39: Platini ati “Uwo Imana isendereje umugisha bigenda gute? umuhanga atsinde, dushimiye Imana, abakunzi bacu n’abanyamakuru”

22:38: Dream Boys nibo babaye abakane, na miliyoni ebyiri na 500.

22:37: Mico anahawe ishimwe rya miliyoni imwe na 500.

Mico Prosper ahabwa shekiye y'umwanya wa gatanu

Mico Prosper ahabwa shekiye y’umwanya wa gatanu

22:36: Mico ati “Iyi ni intambwe nateye nk’umuhanzi wari uje bwa mbere muri PGGSS, abandushije bose ndabubaha”

22:34: Mico the Best niwe wegukanye umwanya wa gatanu, yaba uyu n’abandi baribumuze imbere bose bazahembwa kabone n’ubwo igihembo gikuru ari igikombe kiribuhabwe uwa mbere, giherekejwe na miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda

22:32: Abahanzi bahamagawe kuri stage kugira ngo bategereze uribuhabwe igikombe, bamwe bati Riderzo (Riderman), abandi baravuza induru, abandi amafirimbi, abandi ibikobwa kobwa n’ibindi.

22:29: Nubwo baririmba indirimbo bahuriye, urabona ko imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda bari muri stade itari hamwe, kubera ubwoba n’igishyika cyo kumenya ngo ninde uri bugitware?

22:22: Kidumu yaje kuri stage ari kumwe n’abandi bakemurampaka bakoranye muri iri rushanwa barimo Aimable Twahirwa, Mighty Popo na Aaron Niyitunga, aho bagiye kuririmbana indirimbo bakoranye n’abahanzi batanu bari bageze muri final indirimbo bise “Imara icyaka(Primus)”

22:13: Riderman avuye kuri stage ari nawe usoje igitaramo abakunzi be batabishaka, bavuga bati “igikombe ni icyacu”

Abakunzi ba Riderman ntibashakaga ko avaho

Abakunzi ba Riderman ntibashakaga ko avaho

21:57: Riderman ati “Murabona ari inde ukwiye kugitwara?” Stade yose bati “Ridermannnnnn”

Riderman waje yambaye imyenda ijya gusa n'iy'abasilikare, yishimiwe n'abari muri stade bigaragara ko yarushije abandi bahanzi bamubanjirije

Riderman waje yambaye imyenda ijya gusa n’iy’abasilikare, yishimiwe n’abari muri stade bigaragara ko yarushije abandi bahanzi bamubanjirije

21:49: Riderman yinjiye stade yose irahaguruka, bigaragara ko ariwe muhanzi wahagurukije abafana benshi.

Abakunzi ba Riderman

Abakunzi ba Riderman

21:48: Mico nubwo avuye kuri Stage hari abakunzibe benshi bamanitse amaboko, ariko ntiyorohewe n’abafana b’abandi bahanzi bamubwiraga “Buuuuu” buri uko arangije indirimbo, ntiyorohewe kandi n’ijwi rye byumvikanaga ko ubu ririmo amakaraza. Ariko yitwaye neza cyane kuri scene, yazanye ababyinnyi bamufashije kwigarurira abafana bamwe na bamwe.

Mico avugana n'abanyamakuru mbere yo kujya kuri stage

Mico avugana n’abanyamakuru mbere yo kujya kuri stage

21:28: Mico The Best yinjiyeho ariko yakirizwa urusaku rw’abantu bamubwira “Buuuuu”

Mico the Best

Mico the Best

21:27 : Dream Boys ivuye kuri stage ariko bigaragara ko abakunzi bayo badashaka ko ivaho.

Dream Boys

Dream Boys

21:25: Nubwo Dream Boys ikomeje gushyushya abari muri stade kandi bigaragara ko ikunzwe, abakunzi ba Riderman nabo ntibicaye bakomeje gutera hejuru bati “Riderman, Riderman”

Abakunzi ba Riderman

Abakunzi ba Riderman

21:13: Dream Boys niyo itangiye kuririmbira abantu bari aha kuri Stade amahoro, batangiranye n’indirimbo “Kanda Amazi” none bakurikijeho iyitwa “Data ni nde?”

Abantu biganjemo urubyiruko nibobitabiriye iki gitaramo.

Abantu biganjemo urubyiruko nibo bitabiriye iki gitaramo.

Stade yakubise yuzuye hano ku Amahoro

Stade yakubise yuzuye hano ku Amahoro

21:05: Knowless arimo kuririmba indirimbo yitwa Rubanda we na bagenzi be bo muri KINA Music baherutse gukorana na Makanyaga Abdul.

Abenshi bashimishijwe n'uburyo Knowless yakoze live

Abenshi bashimishijwe n’uburyo Knowless yakoze live

Knowless arimo kuririmba indirimbo yitwa Rubanda we na bagenzi be bo muri KINA Music baherutse gukorana na Makanyaga Abdul.

Knowless arimo kuririmba indirimbo yitwa Rubanda we na bagenzi be bo muri KINA Music baherutse gukorana na Makanyaga Abdul.

20:58: Abafana ba Knowless barazamura amaboko gusa biragaragara ko abantu badashyushye cyane nk’uko byari bimeze Urban Boys irimo kuririmba.

20:50: Umuhanzi Knowless ari nawe muhanzi w’umukobwa wenyine wari muri iri rushanwa nibwo akandagiye kuri stage, mu myambaro myiza ya Kinyarwanda yabanje kwakirwa n’urusaku rw’abamuha “Buuuuu” ariko nta gihe kinini byatwaye ngo batangire kuririmbana nawe.

Kuva mu masaa kumi z’amanywa Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko bari batangiye kwinjira muri Stade.

Abashyushya birori Anitha na Tino mu myambaro yabo n’uruparu basanzwe bazwiho iyo bakoranye, bashyuhije iyi mbaga ubudahagarara.

Abashyushyabirori Anitha na Mc Tino

Abashyushyabirori Anitha na Mc Tino

20:18: Mu mu gihe gito cyane nibwo hamenyekana umuntu wegukanye PGGSS3 hagati ya Knowless, Dream Boys, Urban Boys, Mico The Best na Riderman. Ikipe y’Abanyamakuru b’Umuseke ibabereye kuri Stade Amahoro aho yiteguye kubagezaho ibirimo kuba byose.

Abantu baje ari benshi cyane kureba uwegukana PGGSS3

Abantu baje ari benshi cyane kureba uwegukana PGGSS3

Abantu bari hano biganje mo urubyiruko barimo barazamura amajwi cyane buri wese avuga uwo ashakako yegukana igikombe. Mbese buri wese arifuza ko uwo afana atsinda, ariko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Muri aba batanu bose haraza kuvamo umwe! Ese ninde? Dukurikire udacikwa.

Mbereye y’uko abahanzi nyiri izina batangira kuririmba, Itorero rya Mashilika ryabanajye gususurutsa abari muri Stade

Itorero rya Mashilika

Itorero rya Mashilika

Abahanzi barushanwa batangiye kujya kuri stage

Buri muhanzi muri batanu barushanwa araririmba indirimbo enye.

20h20: Urban Boys bakunze kwitwa Swagga Boys, babarizwa mu nzu itunganya muzika ya “Super Level” bageze kuri stage mu myenda myiza y’imikara, n’indirimbo yabo “Sipiriyani”

Urban Boys kuri stage yakiriwe n'abakunzi bayo n'urusaku rwinshi

Urban Boys kuri stage yakiriwe n’abakunzi bayo n’urusaku rwinshi

20h32: Amag the Black yaje kubafasha mu ndirimbo yabo “Ibitenge”

Urban Boys na Amag the Black baririmbana ibitemge

Urban Boys na Amag the Black baririmbana ibitemge

Uretse izo ndirimbo tuvuze haruguru, Urban Boys kandi yaririmbye “Barahurura” na “Kelele”, mbere yo kuva kuri Stage aba basore bashimiye abakunzi babo kuba barababaye inyuma mu mezi atatu bamaze bahatana.

Mushobora kandi gukurikira amakuru ku rubuga rwacu rwa facebook rwitwa Umuseke.com, mushobora kandi kuyakurikira no kurubuga rwacu rwa twitter rwitwa @Umuseke.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish