Butera Knowless ni inshuro ya gatatu yitabira iri rushanwa
09 Gicurasi 2015 nibwo igitaramo cya kane cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 cyabaye, kibera i Huye kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda. Ni nyuma y’igihe cy’ukwezi abahanzi bose 10 bari muri iri rushanwa bari bamaze mu bikorwa byo kwibuka no gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.
Igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa ku ikubitiro cyahereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe. Icya kabiri kibera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe n’i Nyanza naho mu Majyepfo.
Abahanzi bose 10 buri wese afite ikizere cyo kuba yakwegukana iri rushanwa bitandukanye cyane n’andi marushanwa aho byageraga ku gitaramo cya kabiri hamaze kugira abahabwa amahirwe.
Iri rushanwa ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Tom Close, inshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, inshuro ya gatatu Riderman araryegukana, naho ku nshuro ya kane ryegukanwa na Jay Polly.
Abahanzi; Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa.
I Huye hari abafana benshi cyane baje kwakira aba bahanzi baje kubataramira iwabo ariko banahatanira kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu. Irushanwa rikomeye kurusha andi ya muzika mu Rwanda.
7 Comments
Ni byiza kbsa turabashimira ko muri kutugezaho uko byifashe twe tutari kuri terrain; Ndakwemera ku mafoto kbsa@Plaisir Muzogeye! Congs!
Bravo Senderi kudushya ukomeje kutugezaho!Ndabona byaribyiza,umutekano wariwose ntacyo nanenga abashinzwe umutekano,mukomereze aho.
AGESPRO mukomereze aho muzi kurinda mwarahuguwe kabisa!
DREAM BOYZ INDATWA ndabona bameze neza kbsa ubanza bahatwitse!
Congs to Dream Boyz!
SENDERI AGOMBE AGITWARE RWOSEEEEEE, TWARIBOHOYE WANGU SENDERI BIG UP NI IYAWE NTAWE MUYIBURANA
Muraho ndabakunda cyane kuko mutujyezaho amakuru yukuri adaciye ibintu kuruhande.naho primus guma guma ya 5 niya Butera.
uyu mukobwa butela jeann
ggss5 niye ndamutoye
Comments are closed.