Digiqole ad

Mutesi Jolly niwe Nyampinga w’u Rwanda 2016

 Mutesi Jolly niwe Nyampinga w’u Rwanda 2016

Saa 22h36 nibwo Mutesi Jolly yambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016. akaba asimbuye kuri uwo mwanya Kundwa Doriane wari ufite iryo kamba mu mwaka wa 2015

Mutesi Jolly yahise yambikwa ikamba na Doriane wari urifite
Mutesi Jolly yahise yambikwa ikamba na Doriane wari urifite

Mu ihema rinini Camp Kigali niho habereye igitaramo cyo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2016. Akaba yatoranyijwe mu bakobwa 15 bamaze iminsi 14 muri boot camp i Nyamata muri Golden Tulip Hotel.

Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribaye, ni ubwa mbere hagaragaye gushyigikirwa gukomeye kwa bamwe mu bakobwa barimo kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016 ku ruhande rw’abafana ndetse n’ubuyobozi. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime akaba ari umwe mu bayobozi baje gushyigikira Umuhoza Sharifa uturuka mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uko urugendo rwa MissRwanda2016 rwagenze mbere yo kugera ku munsi nyir’izina.

Muri uwo mwiherero w’iminsi 14, bakaba baragiye basurwa na bamwe mu bayobozi b’igihugu aho babasobanuriye amwe mu mateka u Rwanda rwagiye runyuramo mu myaka yo hambere ndetse no kumenya indangagaciro na kirazira nk’umwali w’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gashyantare 2016, bakaba barongeye gusurwa na minisitiri Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa.

Mu gitaramo cyari kiswe inkera, basabwe ko bagomba kumenya ko muri bo uzaba nyampinga atazibagirwa ko ari umuntu. Cyangwa se ngo yibwire ko yabaye undi wundi.

Iri rushanwa ryatangiwe n’abakobwa 25 bagiye batoranywa mu Ntara zose. Naima Rahamatali wari mu bahagarariye umujyi wa Kigali yaje gusezera muri iri rushanwa kubera ikibazo cy’umubyeyi we wari urwaye kandi agomba kujya kumurwaza.

Hasigayemo abakobwa 24 bakomeza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016. Ku wa 14 Gashyantare 2016 nibwo habaye igitaramo cyo kujonjora 15 bakomeza mu irushanwa n’abandi 9 bagombaga gusezererwa.

Abakobwa bakomeje mu irushanwa ni,Umuhoza Shariffa, Umutoni Balbine, Jane Mutoni, Jolly Mutesi, Vanessa Mpogazi, Peace Kwizera Ndaruhuhtse, Arianne Uwimana, Rangira Marie d’Amour, Solange Uwamahoro, Cyinthia Umutoniwabo, Delyla Akili, Doreen Umuhoza, Eduige Mutesi, Sheilla Mujyambere na Eduige Isimbi.

Mu basezerewe harimo, Nickita Kaneza, Usanase Umuhumuriza Samantha, Pascaline Umutoni, Fiona Doreen Ashimwe, Nasra Bitariho, Olive Munezero, Sandrine Ikirezi, Abi Gaelle Gisubizo na Ange Karigirwa.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yari mu baje gushyigikira Umuhoza Sharifa
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yari mu baje gushyigikira Umuhoza Sharifa
Uyu arimo kuvugana n'abo mu rugo ababwira uko byifashe
Uyu arimo kuvugana n’abo mu rugo ababwira uko byifashe
Aba ni bamwe mu bafana ba Mpogazi Vanessa
Aba ni bamwe mu bafana ba Mpogazi Vanessa
Aba baje gushyigikira bamwe mu nshuti zabo bari muri ba nyampinga
Aba baje gushyigikira bamwe mu nshuti zabo bari muri ba nyampinga
Mike Karangwa na Betty bagize akanama nkemurampaka
Mike Karangwa na Betty bagize akanama nkemurampaka
Akili niwe wabimburiye abandi mu kubazwa
Akili niwe wabimburiye abandi mu kubazwa
Peace imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Peace imbere y’abagize akanama nkemurampaka
Mpogazi Vanessa umaze gusubira muri iri rushanwa ubugira gatatu
Mpogazi Vanessa umaze gusubira muri iri rushanwa ubugira gatatu
Mutesi Jolly
Mutesi Jolly
Balbine ni umwe mu bagarutse muri iri rushanwa bwa kabiri
Balbine ni umwe mu bagarutse muri iri rushanwa bwa kabiri
Mu nseko ya banyampinga
Mu nseko ya banyampinga
MissRwanda2015 Doriane na Lynca wabaye igisonga cya kabiri
MissRwanda2015 Doriane na Lynca wabaye igisonga cya kabiri
Abakobwa bose uko ari 15 babyinnye kinyarwanda.Uyu ni Balbine na Sharifa baseruka imbere y'abandi
Abakobwa bose uko ari 15 babyinnye kinyarwanda.Uyu ni Balbine na Sharifa baseruka imbere y’abandi
Yvan Buravani yasusurukije abari muri iki gitaramo
Yvan Buravani yasusurukije abari muri iki gitaramo
Claude Kabengera niwe MC
Claude Kabengera niwe MC
Impaka ni zose kuri butsinde
Impaka ni zose kuri butsinde
Jane arimo gusubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n'aba judges
Jane arimo gusubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’aba judges
Vanessa, Jolly, Sharifa, D'Amour na Peace nibo bashoboye gutambuka bagiye kuvamo nyampinga w'u Rwanda2016
Vanessa, Jolly, Sharifa, D’Amour na Peace nibo bashoboye gutambuka bagiye kuvamo nyampinga w’u Rwanda2016
Jolly aravuga umushinga nyuma yo kuza muri batanu
Jolly aravuga umushinga nyuma yo kuza muri batanu
Umuhoza Sharifa arasobanura umushinga yageza ku banyarwanda aramutse atowe
Umuhoza Sharifa arasobanura umushinga yageza ku banyarwanda aramutse atowe
Rangira D'Amour nawe yaje muri batanu
Rangira D’Amour nawe yaje muri batanu
Peace yaje muri batanu
Peace yaje muri batanu
Mpogazi Vanessa muri batanu bafite amahirwe
Mpogazi Vanessa muri batanu bafite amahirwe

Umuhoza Sharifa niwe wabaye igisonga cya kane, D’Amour aba igisonga cya gatatu, igisonga cya kabiri ni Mpogazi Vanessa, igisonga cya mbere ni Kwizera Peace naho Mutesi Jolly aba Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Doriane yiyambuye ikamba aryambika Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda 2016
Doriane yiyambuye ikamba aryambika Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016
Yahawe urufunguzo rw'imodoka na Cogebank ndetse akajya anahabwa 800.000frw buri kwezi mu gihe cy'umwaka
Yahawe urufunguzo rw’imodoka na Cogebank ndetse akajya anahabwa 800.000frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka
MissRwanda2016 Mutesi Jolly yeretswe imodoka yatsindiye
MissRwanda2016 Mutesi Jolly yeretswe imodoka yatsindiye
Mutesi Jolly MissRwanda2016 n'ibisonga bye
Mutesi Jolly MissRwanda2016 n’ibisonga bye

Photos/Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Umuhoza Sharifa oyééé

  • Abakemurampaka ni babiri? IbI bintu byacitse Nil kweri

  • Umuhoza sharifa oyeeeeeeeeeeeee !

  • Kamana nuko umunyamakuru yagaragaje ba 2 gusa naho ubundi ni 5

    • okay thank you so much.nari numiwe

  • cogebanque yabuze amafranga yo kudodeshereza imyenda aba bakobwa ko mbona bambaye ibyo kubyinana byumwaka ushize? ni akumiro

  • Jollllyyyy wiiiiii

  • Muri uyu muhango nakunze d’abord presenter. Uyu Claude a presenta neza nabantu twabikurikiranaga kuri TV nicyo twavuze. He is a good presenter. Na Jolly akwiye kuba miss.Kandi Governor Bosenibamwe iki gikorwa yakoze cyatumye mukunda. He is a good leader.

  • Umuhoza Sharifa,
    Bakunyanganyije Icecekere mwana.Icyo uzira ndakizi. To me you are Miss Rwanda. Uruzi niyo bavugako ari Balbine wabaye nyampinga/ Naho se kari gatabi ngo ni Joly. Aha itekinka rirakomeje munzego zose!!!!

    • Wewe si SIMBA makali kabisa, uko SIMBA cyenyeji juu hauko mupenda inshi. Aya magambo yawe ntiyavamo inama nziza at all. Nagira inama uyu mwana w,umukobwa kujya akwirinda, byazatuma next year ATSINDA. Si non, urikibazo nkurikije amagambo yawe. Courage mwana w,u Rwada, SHARIFA.

      • Nyarukira kugihe urebe amafoto ya Jolly ahari, usome naza comments zabasomyi nibwo urabona itekinika ryabaye.

    • Tureke amarangamutima nanjy nari nakunze Sharifa ndanamutora ariko batangiye kubazwa numvise uko Jolly yisobanura nahise mbwira abo turi kumwe nti uyu mukobwa ashobora kuba Miss nsanga benshi tubyemeranyaho.Jolly abaye Miss abikwiye tujy tumenya gushyira mu kuri.Sharifa yabay Miss pipularity kandi naw yari abikwiye

    • Balbine yarakwiye kuba Nyampinga niwe banyanganyije naho Sharifa we ibyo bamuhaye nibyo ntako batagize!

  • Navuze na mbere ko Balbine atazaza no muri 5 ba mbere, none birabaye. Uyu Jolly we akwiye iri kamba kabisa. Jolly ni mwiza kandi azi kwisobanura. Sharifa ni mwiza bya kinyarwanda ariko ntabereye kuba miss.

    • Kuraho ishyari ukurikije imigendere, ubwiza, gusubiza ubona uriya mwana atari we ubukwiye. Uretse wowe,ntawundi utari gutora uriya mukobwa. Ntabwo muzi ariko yatwemeje. Thakns to jugdes.

  • Nibyiza pee.. Nizereko Nta Muyobozi Biza Kwirukanisha… Mudutegurire Nibyabasore Tujye Twiribera Duseke Kuko Byose Mink’urwenya..
    Ngayo Nguko

  • Jye nahaga amahirwe Ikili Dalyla na Solange ko byibura bazaza muri 5. Peace niwe wantunguye.

  • Byiza cyane ,bazongereho kuba miss rwanda agomba kuba isugi nabyo byaba ari sawa cyanee

  • uyu ni we wari ubikwiye tu!!

  • Burya nujya wumva abantu bavuga ibintu jya ubyitondera. Igihe Balbine atorwa mu majonjora kari umu judge wavuze ko azi abakobwa banywa inzoga. Ngo ni Balbine yabwiraga. Ngo iyo Balbine aba uwumva kirya gihe yagombaga guhita yiviramo ataraseba. Havugwagwa ko hano na za socal media Balbine yagiye agaragaraho abomana ngo n’uwitwa BAE!!! Ngibyo ibyo Balbine yazize. Niyihangane.

    Read more at: http://yegob.com/index.php?option=com_content&view=article&id=7601
    Copyright © yegob.com, All Right Reserved

    • uriya munyarwandakazi jolly afite ubwenge niba ataba namwiza kwisura ariko yahagararira igihugu neza kuko azikuvuga adategwa pe.yavuze ijambo ryiza ryokuba imfura mpita muha amahirwe yose tumwifurije kugira amahirwe mubyo yasezeranyije abanyarwanda bose

    • umvaa jolly yatwemeje cyane pe! afite mu mivugire ye afite umwihariko rwose. haut parleur.cg se loud speaker. gusa sharifa nawe ! mbese burya ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. yagombaga kuza kumwanya wa kabiri.
      gusa mwese mwari beza cyane. damour,sha ubutaha uzagaruke,uri agatangaza pe!

  • Bavandimwe banyarwanda[kazi],ntibyashobokako tubona ibintu kimwe .ikiza nuko ibyifuzo byacu bitaurtuma twirengagizako ukuri kugomba kuba ukuri kutaba ibyifuzo.uriya muntu watutse uriya watowe yigaye kdi yihane biriya nibibi.murakoze

  • icihishe inyuma yibi vyaba MISS, numugambi wasatani(666).

  • habayemwo akarenganyo, ubusuma gusa

  • uretse bwa bugoryi bwa banyafrica ni gute umuntu ajya kuvuga imigambi ye akayivuga mu cyongereza boshywe arimo kubwira abanyamahanga? none se ubwo ko yavuze imigambi ye mu cyongereza yabwiraga abanyamahanga cyangwa abanyarwanda? genda africa warakubitse ikibabaje nuko nabitwa ngo nabayobozi babiha umugisha…icyambere cyagombaga gukorwa nu kubabaza niba bavuga neza kandi bakaba bashobora kwandika ikinyarwanda naho kuvuga ko utazi icyongereza cyangwa igifaransa adashobora kuba miss nu gutesha umuco wacu agaciro

  • romeo ndagushimye pe uvuze ukuri kabisa. jolly congs wabikoreye mwana w’Irwanda

  • Ariko uwazanye bariya bakemerampaka yariyahumye pe!abasaza abacyecuru bariya nigute batora nyampinga koko?Sharifa baramuriye pe sinumva ukuntu yaba miss popularity nibarangiza ngonigisonga cya 4??????ntibyumvikana rwose humura mama kuritwebwe urinyampinga

  • Uwashaka ibisobanuro yakohereza E-mail: [email protected], nkamuha in details ibisekuru by’Abami b’u Rwanda nkuko byanditse mu bucurabwenge, nabimuha hatavuyeho ijambo na rimwe nkuko byanditswe mu nganji Kalinga, uwabishobora agakora ipereza rinyomoza mu nyandiko yasanga muri Palais royal des Arts mu gihugu cy’Ububirigi.
    Nanje nsanze Mis 20016 yarabeshye ibisekuru ashaka kwigira igitangaza mu marushanwa namugaya nkanfuza ko yegura kuko iryo kamba yaba atarikwiye.

  • Mis Rwanda 2016 yaba abeshya ibisekuru bye?
    Bishoboka ko Uyu Mis Rwanda yaba akomoka ku mwami Kigeli IV Rwabugiri niba se Umubyara akomoka kuri umwe mu bagore bakuru ba Rwabugili bitwatwaga Amagaju, ari naho harimo Nyiraburunga nyina wa Rutarindwa, Karara na Baryinyonza.
    Niba nyina ubyara se wa Mis Rwanda 2016 ari Nyiramparaye, bishoboka ko yaba akomoka kuri Muhigirwa, niba kandi se abyarwa na Nyiramarora yaba ari mwene Kamarashavu cyangwa akaba uwa Berabose.
    Se wa Mis 2016 abaye abyarwa na Nyirandabaruta, ubwo yaba akomoka kuri Sharangabo, byakwanga Se umubyara akaba akomoka kuri Nyambibi bityo akaba akomoka kuri Nshozamihigo. Se ma Mis Rwanda aramutse abyarwa na Kanjogera, ubwo yaba akomoka ku Mwami Musinga.
    Abandi bakwitwa ko bakomoka kuri Rwabugiri ni bene Muserekande Nyiragahumuza, abamukomokaho ariko ntubamenyekanye cyane uwashaka kubamenya yabaririza abitwa Abahumuza bamwitiriwe nyuma yahoo asubiriye i Mabungo mu bufumbira mu gihugu cya Uganda.
    Se wa Mis Rwanda aramutse akomoka kuri Kumucyera, ubwo yaba akomoka kuri Nyindo, bityo aramutse akomoka kuri Rwabugiri yaba akomoka kuri bene Rwabugiri b’Igitsina gabo bazwi kuko mu Rwanda umwuzukuru ukomoka ku mukobwa ntaba afite igisekuru kimwe na ba Nyirarume.
    Ushaka kumenya ibisekuru by’imiryango y’Abami n’Abagabe kazi yasoma “Ubucurabwenge yifashije Cahier de Lumiere, cyangwa akansaba nkamuha documentation” Ashobora no gushakisha aho yabona Inganji Karinga mu nomera zayo z’Uruherekane, cyangwa agasoma ibitabo bya Padri Alexis Kagame cyangwa Leon Delmas.
    Abagore ba Rwabugiri batigeze babyarana barimo Kagoyire ka Ruhezamihigo, Kangeyo ka Kanyabujinja bitaga « umuhundwangeyo wa Ngarambe », Nyirandirikirwa ya ya Sendirima, umutsobe hakaba n’uwitwaga Nyirabaziga.
    Igice cya kabiri cy’abagore ba Rwabugiri kigizwe n’abitwaga Abaterambabazi. Barimo Nyambibi, Mukaremera, Muserekande ari we bitaga Nyiragahumuza, Kumukera nyina wa Nyindo wari i Mabungo mu Bufumbira, Nyiranshongore wari Muka Rubanguka rwa Kabaka akaba umumwaka, Murerwa wa Ngwije wari mu i Rango- Rugenge, Gatoyi nyina wa Cyitatire wari Mukabicundamabano n’abandi benshi ngo bagiye bibagirana kubera ko batabyaye abana ngo abantu bagende babibukiraho. Cyokora hari n’undi bavuga witwa Nturo ngo wari n’umutwakazi ariko akaba ngo yari mwiza cyane.

    Uwashaka ibisobanuro yakohereza E-mail: [email protected], nkamuha in details ibisekuru by’Abami b’u Rwanda nkuko byanditse mu bucurabwenge, nabimuha hatavuyeho ijambo na rimwe nkuko byanditswe mu nganji Kalinga, uwabishobora agakora ipereza rinyomoza mu nyandiko yasanga muri Palais royal des Arts mu gihugu cy’Ububirigi.
    Nanjye nsanze Mis 20016 yarabeshye ibisekuru ashaka kwigira igitangaza mu marushanwa namugaya nkanfuza ko yegura kuko iryo kamba yaba atarikwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish