Digiqole ad

PGGSS7: Uko byari byifashe i Gicumbi (Amafoto)

 PGGSS7: Uko byari byifashe i Gicumbi (Amafoto)

Queen Cha ni ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa

Ku nshuro ya karindwi irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba, i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru niho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa nyuma ya Huye.

Bikoreranye mu bitugu kugira ngo bashobore kureba abahanzi bakunda

Saa 01:00 nibwo abashyushya rugamba {Mcs} barimo Kate Gustave na Mc Buryohe batangiye gushyushya abari bitabiriye icyo gitaramo cyiganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 38.

Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko ibitaramo by’iri rushanwa bizaba bitanu {5} birimo na final aho kuba 17 nkuko ryatangiye.

Imwe mu mpamvu y’ihinduka n’igabanuka ry’ibi bitaramo nkuko bivugwa n’abasanzwe babikurikirana, ni uko abanyarwanda bagomba gufata umwanya wo gutekereza ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.

Kugrza ubu haribazwa umuhanzi uzegukana iri rushanwa nyuma yo kwegukanwa na Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless na Urban Boys iheruka kuryegukana muri 2016.

Abahanzi bari muri iri rushanwa bagomba kugira uhiga abandi akegukana iri rushanwa ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.

Mc Kate Gustave niwe uyoboye iki gitaramo
Umufana yitwaza icyo ashoboye kugira ngo yumvikanishe ibyiza by’umuhanzi akunda. Uyu yitwaje n’ingoma
Mico The Best niwe muhanzi ukora injyana ya Afrobeat uri muri Guma Guma uyu mwaka
Mico niwe wabimburiye abandi bahanzi kujya ku rubyiniro mu ndirimbo ye ‘Kure’
Uyu mu Rasta ni ubu buryo yimereyemo. Mugenzi we ku ruhande Primus arimo kuyumviriza neza
Rwarutabura uzwi cyane mu mupira w’amaguru ubu ari inyuma y’itsinda rya ACTIVE
Ni ubu buryo Christopher yari yambayemo
Yasezeranyije abakunzi be ko igikombe cy’uyu mwaka ari icye
Bulldogg yari yaje yambaye kiraperi. Gusa ntibyagenze neza nko ku gitaramo cya mbere i Huye
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo ba Judges
Aha yabazaga afana niba koko akwiye kwegukana iki gikombe
Ishimwe Clement yari yaje kureba uko Dream Boys yitwara
Itsinda rya Dream Boys rirahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Platini wo muri Dream Boys ati’ Igikombe ni icya Dream Boys’
TMC wo mu itsinda rya Dream Boys
Aba babwiranaga uko igitaramo babona kimeze ku izuba ritari ryoroshye
Social Mula ni umuhanzi ufite indirimbo zizwi cyane ariko utaragira abafana benshi
Social ari mu bahanzi bamaze kugaragaza imyambarire itandukanye n’iy’abandi muri iri rushanwa
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’ibyagiye bihabera mbere
Itsinda rya Active rimaze kugaragaza ko rishobora kubyina rinaririmba
Tizzo, Derek na Olivis nibo bagize itsinda rya ACTIVE
Young Grace yari yaje kwihera ijisho nubwo atagize amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya karindwi
Ushoboye kunywa fanta zirahari, ushaka na Primus yitirirwa iri rushanwa nazo ni uko
Queen Cha ni ku nshuro ye ya mbere yitabira iri rushanwa
Anacishamo akabyinana n’ababyinnyi be
Davis D yabanje kwiyambaza Imana n’ababyinnyi be
Imibyinire y’ababyinnyi ba Davis D yari itangaje
Umuziki urabyinwa iyo ufite akanyamuneza kubera ikinyobwa cya Primus
Davis D ni umuhanzi ukunze kwisanisha na WizKid wo muri Nigeria. Azwi cyane mu ndirimbo ‘Biryogo’
Paccy aha yari mu bicu kubera kuzezwa n’uko yakiriwe
Oda Paccy yagaragarije abanya Gicumbi ko ari umuraperikazi ubirambyemo
Danny Nanone niwe wasoje igitaramo cyaberaga i Gicumbi
Ni umwe mu baraperi bishimirwa kubera ubuhanga mu mirapire ye
Iri rushanwa riri mu bitaramo byitabirwa n’abantu benshi. Bamwe amarangamutima ntibayahishire

Biteganyijwe ko igitaramo cya gatatu mu bitaramo bitanu bigomba kuba hirya no hino mu ntara by’iri rushanwa kizabera i Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba ku itariki ya 03 Kamena 2017.

Photos@ Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yewe iyi Guma Guma iri hasi iyo bayisubika bagategereza igihe hazabonekera abahanzi bashoboye gusa Queen Cha azayijyana ufite ijisho rimwe mugihugu cyimpumyi arayobora nange ijwi ryange ararifite

  • Iyi mico rwose biragaragara ko yavuye Uganda.twe ntayo twari tuzi twiyumviraga Impala, Nyampinga,Nkurunziza François,Zaiko Langa Langa,Kamaliza,Kayirebwa, Masabo,Byumvuhore n’abandi ntarondora.

Comments are closed.

en_USEnglish