Digiqole ad

Lionel Sentore undi muhanzi ukomoka kuri Mzee Sentore

 Lionel Sentore undi muhanzi ukomoka kuri Mzee Sentore

Mulinda Lionel umwuzukuru wa Sentore Athanase

Mulinda Lionel umwe mu bahanzi baciye mu itsinda rya Gakondo Group ubu akaba abarizwa mu Bubiligi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Mutoni wacu’ ikoze mu mudiho nyarwanda anavuga ko ifite itandukaniro n’iz’abandi bahanzi.

Mulinda Lionel umwuzukuru wa Sentore Athanase
Mulinda Lionel umwuzukuru wa Sentore Athanase

Abaye umuhanzi wa kabiri ukomoka mu muryango wa Sentore Anthanase ukoresha izina ry’igisekuruza rya ‘Sentore’ nyuma ya Jules Sentore.

Mu kiganiro na Umuseke, Lionel yavuze ko afite gahunda yo gukora muzika yuzuyemo umudiho wa Kinyarwanda cyane kurusha uko hakumvikanamo uw’i nyamahanga.

Yagize ati “Ndabizi neza ko benshi mu bantu bazumva ibihangano byanjye bazajya bangereranya na Jules Sentore kubera iryo zina dusangiye.

Ariko ibijyanye n’imihangire yacu nta hantu na hamwe ihuriye kuko njye nzajya nkora umudiho wuzuye ikinyarwanda mu gihe indirimbo ze zimwe wumvamo indi midiho ‘Beat’”.

Lionel akomeza avuga ko aje muri muzika azi neza uko ihagaze ndetse n’abandi bahanzi azi uko bahagaze ku buryo bitazamugora cyane ku mikoranire nabo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Wowww nice song kabisa,courage Lionel

  • courage muhungu wanjye

  • courage sans josi

Comments are closed.

en_USEnglish