Lionel Messi ati “Mu ikipe y’igihugu ibyanjye birarangiye”
Lionel Messi yatangaje ko asezeye ku gukina mu ikipe y’igihugu, ni muri iki gitondo nyuma y’uko ahushije Penaliti yatumye Argentine ibura igikombe ku nshuro ya kane mu myaka icyenda. Argentine yanganyije na Chile 0 – 0 bakizwa na Penaliti Chile yinjiza enye kuri ebyiri za Argentine.
“Ntabwo ari ibyanjye. Kuri njye ikipe y’igihugu birarangiye. Nakoze byose nashoboraga, birababaza cyane kudatwara igikombe.” Lionel Messi.
Messi w’imyaka 29, yatwaye ibikombe umunani bya shampionat hamwe na Barcelona, ndetse na Champions Ligue enye.
Gusa ku rwego rw’ikipe y’igihugu cye ikintu yegukanye gikomeye ni umudari wa zahabu mu miino Olempike ya 2008.
Argentine yatsinzwe 1 – 0 n’Ubudage mu gikombe cy’isi cya 2014, ibikombe bibiri bya Copa Amerika byakurikiyeho yatsinzwe na Chile kuri final, Messi kandi yari mu ikipe yatsinzwe kuri Final ya Copa America na Brasil mu 2007.
Nk’uko bitangazwa na AFP Messi yagize ati “Zibaye Final enye, naragerageje. Nicyo kintu nifuzaga kurusha ibindi, ariko sinabashije kubigeraho, ubu rero ndumva birangiye.”
Messi niwe wahushije Penaliti ya mbere ya Argentine ayamuruye, nubwo Chile nayo yari yahushije penaliti ya mbere ya Arturo Vidal yafashwe n’umuzamu wa Argentine Sergio Romero.
Messi muri iri rushanwa ryaberaga muri USA yatsinzemo ibitego bitanu harimo na Coup franc itangaje yatsinze muri 1/2 bigatuma ahita aba umukinnyi wa mbere ufite ibitego byinshi (55) mu ikipe ya Argentine
Messi kugeza ubu amaze gutsindira Argentine ibitego 453 mu mikino 531 harimo umuhigo w’ibitego 312 muri shampionat ya Espagne.
Yegukanye ballon d’or za FIFA inshuro eshanu, niwe wenyine ufite uyu muhigo ku isi. Gusa mu ikipe y’igihugu ntabwo yahiriwe, none ahisemo gusezera. Gusa ntiyasezeye wenyine kuko na Javier Maschelano nawe yahise asezera.
Kuva mu 2005kugeza ubu Messi yakiniye Argentine imikino 113 atsindamo ibitego 55. Naho Javier Mascherano ukina hagati yugarira ikipe y’igihugu cye kuva mu 2003 yayikiniye imikino 129 atsindamo ibitego bitatu.
UM– USEKE.RW
5 Comments
niyihangane nta kundi,ninisaha itaragera,ashobora kuzabona ibyiza kurushaho//.
aba bakinnyi bakomakomeye kenshi usanga bafite ababashyirira ku mbehe yego bagakora akazi katoroshye ko kwinjiza…..mbona Messie akesha insinzi nyinshi Iniesta bakinana…simpakana ko atawuconga byiza cyane ariko kenshi ashyirirwa ku mbehe..kunagaamobikoroha…nakomeze arwane ishyaka ry’igihugu cye…kandi bajye bamenya ko na nyina w’undi abyara agahungu wa
MESSI NI AGAHINDA,ARIKO ASHOBORA KWISUBIRAHO,KUKO TURAMUKENEYE MU BURUSSIA, NAHO ABAMUGERERANYA NA CHRISTIANO BO BABE BARETSE,NI KANGAHE BARABONA IKIPE YA PORTUGAL NIBURA KURI SEMI FINAL KUBWA CHRISTIANO KU MYAKA YE 33 ?
MESSI COURAGE TUKURI INYUMA.
Mumuri inyuma???? Mujya muntangaza pe! Mumuri inyuma seeee gute? Ubu koko ntutubeshye reba aho ari ugereranye n’aho uri! Mbega intera! None ngo mu muri inyuma yee? Nyamara wasanga Umuryango wawe wose muteranyije wasanga mutakwigondera n’itike y’umukino umwe ku muntu umwe, nayo ahasigaye hose none wabicikirije ngo muri inyuma ya Messi, Vuga ngo uri imbere ya Ecran naho inyuma ya Messie ho, irorerere arihagigi n’iyo utahaba byakunda
Mumuri inyuma???? Mujya muntangaza pe! Mumuri inyuma seeee gute? Ubu koko ntutubeshye reba aho ari ugereranye n’aho uri! Mbega intera! None ngo mu muri inyuma yee? Nyamara wasanga Umuryango wawe wose muteranyije wasanga mutakwigondera n’itike y’umukino umwe ku muntu umwe, nayo ahasigaye hose none wabicikirije ngo muri inyuma ya Messi, Vuga ngo uri imbere ya Ecran naho inyuma ya Messie ho, irorerere arihagigi n’iyo utahaba byakunda