Digiqole ad

Lillian nawe asezeye muri Blue 3

Mu gitaramo yakoraga bwa mbere nk’umuhanzi ku giti cye kuri uyu wa Kane muri Fuego Bar and Restaurant, kamwe mu tubari two muri Kampala ahitwa Muyega mu gihugu cy’ubugande, nibwo Lillian umenyerewe mu itsinda ‘Blue 3’ yatangarije ku mugaragaro ko atakibarizwa muri iri tsinda.

Aganira na musicuganda.com, Lillian yagize ati: “Ntacyo nishisha kuba ngiye kuririmba ngenyine. Nabanye neza nabo; yaba Cindy, Mya yewe na Jacky. Aho twageze ni aho. Reka ndebe uko inzira yange nange imeze.”

Lillian yabereye Blue 3 umuririmbyi wumvikanaga cyane mu ndirimbo zabo “lead singer” kuva iri tsinda ryashingwa mu mwaka wa 2004 mu irushanwa ryari ryiswe ‘Coca Cola Stars Talent Search’ ryaberaga I Bugande bari kumwe na Cindy ndetse na Jacky. Iri tsinda ryarakunzwe cyane kugeza ubwo indirimbo zabo zirimo Frisky, Kankyakyankye na Ndibera nawe, zakunzwe kunvikana ku maradiyo n’ama televiziyo yo mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba harimo n’u Rwanda kurusha ayandi matsinda. Gusa ariko iri tsinda ryatangiye gucika intege ubwo Cindy ariwe wa mbere wabanje kurivamo mu mwaka w’2008.

 Blue 3 icyuzuye (Photo internet)
Blue 3 icyuzuye (Photo internet)

 

 

Cindy yasimbuwe na Mya wari uzwi cyane mu matsinda y’imbyino zigezweho muri Uganda, ibi ariko byaje nyuma yaho ashwaniye na rimwe mu matsinda y’’ababyinnyi mu karere.

Mu mwaka wa 2010, nibwo Blue 3 yacitsemo ibice aho buri umwe muri aba bakobwa yaririmbaga ku giti cye.

Lillian akikiye umwana yabyaranye na Radio (Photo internet)
Lillian akikiye umwana yabyaranye na Radio (Photo internet)

Lillian wabyariye Mozey Radio umwana w’umuhungu, muri icyo gitaramo yanaririmbye indirimbo aheruka gusohora nka ‘Kawa’ n’izindi zitandukanye. Aha kandi ni naho yanaririmbiye zimwe mu ndirimbo za Bob Marley na “Where you are” akiri muri Blue 3 bakoranye n’itsinda Goodlyf ribarizwamo Radio na Weasel.

Tubibutse ko uyu Lillian mu minsi ishize aribwo yakoranye n’umuririmbyi w’umunyarwanda Kitoko Bibarwa indirimbo bayita “Ni wowe gusa.”

Claude KABENGERA
Umuseke.com

 

1 Comment

  • mbega umukobwa uteye emotion!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish