Digiqole ad

Lil Wayne yabuze ubwishyu tabara!

Umuraperi w’icyamamare muri leta zunze ubumwe za amerika Dwyne Michael Carter Jr umenyerewe ku zina rya Lil Wayne ntiyorohewe n’ikigo gishinzwe imisoro muri USA cyitwa Internal Revenue Service, n’indi myeenda afite.

Ubusanzwe Lil Wayne ni umuherwe ariko ntabwo ari umusoreshwa mwiza nkuko bitangazwa nicyo kigo kuko kimushinja akayabo kamiliyoni 5 $ y’imisoro atigeze atanga ku byo yinjiza.

Photo: Lil Wayne, Deezle na Akon hirya

Arashinjwa ko yagombaga kwishyura miliyoni 3,3 $ y’umwaka wa 2008 na miliyoni 2,2 $ y’umwaka wa 2009 nkuko tubikesha ikinyamakuru The Detroit News.

Nkuko bigaragazwa niki kinyamakuru si imisoro gusa ashinjwa kutishyura kuko no muri Nyakanga umwaka ushize bamutegetse kushyura miliyoni 1,1 $ akiva mu buroko nayo akaba atarigeze ayatanga kugeza ubu.

Mu kwezi gushize umutunganyiriza indirimbo (producer) witwa Darius Harrison yaramureze asaba miliyoni 20 $ kubwakazi yakoze ku ndirimbo yakunzwe cyane yitwa “lollipop”, nayo ngo ntarayishyura.
Akaba ari ubwa 4 uyu muraperi aregwa nkibi nyuma yaho undi mu producer witwa Bangladesh nawe amureze ibyo atamwishyuye. Bikaba biteganyijwe ko akomeje kubura ubwishyu yasubizwa mu buroko.

Crismexes
Umuseke.com

1 Comment

  • kura ki atishura kandi afite amafarananga menshi biwi na USA. abereba nabi azasubira muri ger.aroko bibaye aringombwa y,uko atagagomba kuyishura.byontampamvu nange sinayishyura.

Comments are closed.

en_USEnglish