Digiqole ad

Libya niyo yegukanye CHAN 2014

Ikipe y’igihugu ya Libya niyo yaraye yegukanye igikombe cy’amarushanwa ya  CHAN 2014 yari amaze iminsi abera mu gihugu cya Afurika y’Epfo, nyuma yo gukina iminota igera ku 120 nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’iyindi, Libya yaje gutsinda Ghana kuri Penaliti.

Umuzamu wa Libya yakoze akazi keza
Umuzamu wa Libya yakoze akazi keza

Ikipe y’igihugu ya Libya yerekanye ubuhanga cyane muri iyi mikino ni nayo yari kwakira aya marushanwa ariko kubera imidugararo bayimurira muri Africa y’Epfo.

Amakipe yombi yaba Ghana na Libya yabonye amahirwe yo gutsinda ariko kureba mu izamu bikaba ingorabahizi. Ibi byanatumye hitabazwa penaliti bituma Libya itsinda Penaliti enye kuri ebyiri za Ghana.

Aya makipe yombi yigeze no guhurira mu matsinda yaba mu mwaka wa 2009 ndetse na 2014 ariko aza kunganya, ndetse no mu mwaka wa1 1982 Ghana yanganyije na Libya mu gikombe cy’Afrika (CAN) Ghana iyitsinda kuri Penaliti.

Abakinnyi ba Libya bakoze akazi kenshi kandi barakishimira
Abakinnyi ba Libya bakoze akazi kenshi kandi barakishimira

Iki gikombe ni inshuro ya kane kibaye ni nabwo bwa mbere ikipe y’igihugu ya Libya icyegukanye.

Ikipe ya Nigeria niyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego kimwe ku busa.

Iki gikombe gikinwa  nyuma y’imyaka ibiri. Mu mwaka wa 2016 icyi gikombe kizabera mu Rwanda ku nshuro yacyo ya gatanu.

JD Nsengiyumva Inzaghi

UM– USEKE

0 Comment

  • Nibura natwe tuzirebere ibihugu bitera ruhago. Ikipe yacu yo nta kizere nyiha kuko ntaho turagera mu mihigo.

  • Amavubi ntakidwinga,nibahindure izina bakitwa Ingagi zo mu Birunga,Mountains Gorillas cyangwa Sylverbacks,byacamo da!

Comments are closed.

en_USEnglish