Libya: Misiri yarahiriye guhiga ISIS nyuma y’uko yishe abaturage babo 21
Iki gihugu gifashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ISIS isohoreye video yerekana abarwanyi babo bica abanyamisiri 21 b’Abakritsu mu ba Coptic babaciye imitwe. Aba bakristu bo mu ba Coptic bari barafashwe bunyago muri Libya babajyana muri Syria ari naho biciwe kuri iki cyumweru.
Muri iyi video hagaragaramo ziriya mfungwa bazishoreye bazijyanye mu butayu ahantu hanyuma abarwanyi ba ISIS bambaye imikara bakabaca imitwe babaturutse inyuma.
Mu magambo yanditse mu Cyarabu hasi muri iyo video imara iminota itanu agira ati: “Bantu b’umusaraba, namwe abakurikiye idini rishotorana ry’Abanyamisiri, murabe murora!”
Kuva iyi video yasohoka, Misiri yarahiriye guhigira hasi no hejuru abarwanyi ba ISIS aho bari hose.
President wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi yavuze ko igihugu cye kigiye kwihorera uko bishoboka kose ku barwanyi ba ISIS haba muri Syria cyangwa muri Libya.
Yavuze ko hazarebwa uburyo n’igihe bikwiriye ngo bihorere kuri ISIS. Gen Sissi yahise abuza abaturage be bose kuzasubira mu gihugu cya Misiri.
Abakuru b’idini ry’aba coptes (The Coptic Church) bavuze ko ibi bikorwa bitazaca intege abayoboke baryo kandi ko ikiza kizaganza ikibi byanze bikunze.
Abakoze iriya video bavuga ko bagize itsinda rya ISIS muri Libya ryitwa the Tripoli Province of the Islamic State group.
Igihugu cya Libya cyabaye isibaniro ry’imitwe y’ibyihebe kuva ubwoMuammar Gaddafi ahirikiwe n’ibihugu bikuriwe na NATO muri 2011.
Kugeza ubu hari abanyamisiri benshi baba muri Libya bajyanywe no gushaka akazi mu nzego z’ubukungu cyane cyane mu bwubatsi.
Umwe mu barwanyi ba ISIS uvuga Icyongereza yemeje ko biteguye kuzagaba ibitero i Rome mu Butaliyani cyane cyane ko iki gihugu byoroshye kukijyamo unyuze muri Libya.
Uyu mutwe ufite undi mugabo w’Umwarabu akaba n’Umuyahudi bafashe bakeka ko yari yoherejwe n’Urwego rw’Ubutasi bwa Israel rwitwa Mossad.
UM– USEKE.RW
4 Comments
ISIs is pure evil
I watched the video..its unbelievable..they put them on their knees then after on the ground..and they started beheading them as if bari gukata inkoko…straight away the ocean became red (full of bood)
..God must be very sad to see the man he created turning into evil.
All of this chaos is due to the murder of Muammar Ghaddafi by the French and the americans. In no way do I support the animosity of those ISIS “fighters” or should I say demons?
ISIS is the satanism power in Middle-East but Egypt can’t fight against them alone. Ask support from NATO and other powerful country to eliminate terrorism.
Comments are closed.