Digiqole ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Birmanie, amateka arafata indi ntera.

Nyuma y’imyaka  isaga mirongo itanu hadacanwa uwaka hagati ya leta zunze ubumwe z’America na Birimaniya (Birmanie), kuri uyu wa kane, itariki ya 1, ukuboza nibwo umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’America ushinzwe ububanyi n’amahanga yageze muri icyo gihugu kubonana na  Thein Sein, Perezida wa Birimaniya.

 Mme Hillary Clinton na perezida wa birmaniya Thein Sein
Mme Hillary Clinton na perezida wa birmaniya Thein Sein

Mme Hillary Clinton yagiranye ibiganiro na perezida ubwe ndetse n’abagize guverinoma nshya iriho muri Birimaniya, ibi biganiro bikaba bigamije ahanini gutera inkunga guverinoma nshya mu murongo wayo yiyemeje wa demokarasi, muri icyo gihugu cyari kimaze imyaka isaga mirongo itanu kiyoborwa n’agatsiko k’abasirikari.

“Ndi hano kuko njyewe ubwanjye na perezida Obama dushimishijwe n’ibyo guverinoma ya Thein Sein ikorera abaturage ba Birimaniya” ayo ni amwe mu magambo ya Hillary Clinton. Naho ku ruhande rwe perezida Thein Sein ati “uru rugendo rwanyu ni urwa mbere mu myaka mirongo itanu ishize, uru rugendo ni amateka atangiye uyu munsi,  kandi rurashimangira imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byacu byombi”.

Urugendo ruheruka rw’umuyobozi wa America muri birimaniya akaba ari muri 1955 rwa John Foster Dulles, wari umunyamabanga wa America icyo gihe, uru rwa Mme Clinton rero rukaba ruri  mu rwego gushimira impinduramatwara yashyizweho  na guverinoma ya Thein Sein muri Werurwe uyu mwaka, ubwo agatsiko k’abasirikari kamburwaga ubutegetsi n’abasivile. Aha twababwira ko Thein Sein yari jenerali muri izo ngabo akaba yarabaye ministre w’intebe ku ngoma ya gisirikari.

Mme Clinton akaba avuga ko bagomba no ku zaganira ku kibazo cy’imfungwa za politike  zisaga Magana abiri zikiri mu buroko, akazava kandi mu murwa mukuru Naypyidaw  akerekeza mujyi wa  Rangoun kubonana Mme Suu Kyi utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kandi wumvikana cyane n’abanyaburayi n’abanyamerika.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

en_USEnglish