Leta y’u Rwanda ITSINZE Green Party ku kirego cyo kuvugurura Itegeko Nshinga
*Leta y’u Rwanda yagombaga kuregwa;
*Uburyo bwo kuvugurura itegeko Nshinga buraremereye, bisaba ubwiganze bw’amajwi budasanzwe;
*Ivugurura rirebana na Manda ya Perezida rivugwa mu ngingo ya 193, rishobora kuba umubare cyangwa indeshyo bya manda;
*Ntibyumvikana ko Itegeko Nshinga ryazitira abenegihugu n’abazabakomokaho ubuziraherezo;
*Imbaga y’Abanyarwanda ni yo ifite ububasha bwo gutanga ubutegetsi, ikanihitiramo uko itegekwa;
*Amasezerano Nyafurika kuri Demokarasi ntabuza ivugurura ry’Itegeko Nshinga.
Ni zimwe mu mpamvu; Urukiko rw’Ikirenga rwahereyeho rutesha agaciro ikirego cy’Ishayaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije; Democratic Green Party of Rwanda ryarezemo Leta y’u Rwanda kugira umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 08 Ukwakira. Umucamanza yabanje kwibutsa ababuranyi (Leta y’u Rwanda& n’ishyaka DGPR) ibyaranze uru rubanza, n’ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi mu kwiregura.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije ryavugaga ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ari ntayegayezwa ndetse ko n’ingingo ya 193 ivuga kuvugurura indeshyo ya manda aho kuba umubare wazo nk’uko byitwazwa.
Leta yo yavugaga ko mu Itegeko Nshinga ingingo ya 193 ari yo yonyine idashobora guhindurwa naho izindi zose zirimo n’iya 101 ntakizibuza guhindurwa mu gihe binyuze mu buryo bugenwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ko guhindura Itegeko Nshinga binyuze muri Kamarampaka ntaho binyuranyije n’amahame ya Demokarasi kuko byaba bikozwe n’abaturage ubwabo.
Mu kwezi gushize ikirego cya Green Party uru rukiko rwari rwanzuye ko gifite ishingiro ndetse gitangira kuburanishwa Leta yunganiwe n’iri shyaka rihagarariwe n’umuyobozi waryo Frank Habineza mu Rukiko.
Uyu munsi ku wa kane tariki 8 Ukwakira hasomwa imyanzuro, Umucamanza yavuze ko ntacyabuza ko Leta iregwa ku birebana no guhindura itegeko Nshinga kuko inzego zayo (Leta) ari zo zibifite Ububasha bwo gutangiza uyu mushinga (wo kuvugurura Itegeko Nshinga) bityo ko yari ikwiye (Leta) kuza kwisobanura niba ubwo bubasha buhari cyangwa budahari.
Mu kuburana; Ishyaka Green Party ryavugaga ko kuvugurra ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame azabashe kongera kwiyamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 nk’uko byasabwe n’abaturage bidakwiye kwemezwa kuko bibujijwe n’ingingo y’ 101 y’Itegeko Nshinga rya none.
Samu Rugege wayoboye inteko yaburanishije uru rubanza yavuze ko muri Demokarasi ibisabwa n’abaturage byose bitagomba kubahirizwa.
Ati “ Ni byo koko no muri Demokarasi icyo abaturage basabye cyose ntibivuze ko byanze bikunze bagihabwa cyangwa bakemererwa n’ubutegetsi cyane cyane iyo kinyuranye n’amategeko.”
Agendeye ku gitekerezo cy’umuhanga Stiven wavuze kuri Demokarasi; Samu Rugege yavuze ko Demokarasi itagomba gufatwa nk’ubutegetsi bwa rubanda gusa ahubwo ko ari ubutegetsi bwa rubanda hakurikijwe inzira zemeranyijweho mbere.
Agaragaza ibyemeranyijweho mu Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu; Rugege yavuze ko mu gihe iri tegeko Nshinga rikimeze uko riteye ubu ntawashobora kwiyamamariza Manda zirenze ebyiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 101.
Samu Rugege yagaragaje ko Itegeko Nshinga ubwaryo ari ryo rigena uko rishobora kuvugururwa, nk’uko bikubiye mu ngingo yaryo ya 193, ingingo inagaragaza uko kuvugurura manda ya perezida wa Repubulika bikorwa.
Uyu mucamanza yavuze ko n’ubwo uburyo bwo kuvugurura itegeko Nshinga buremereye ndetse bikagira umwihariko ku ngingo igena manda z’umukuru w’igihugu ariko ko ntacyo bitwaye iyo byanyuzwe mu nzira bikorwamo nko gutorwa na buri mutwe w’Inteko Ishinga amategeko nyuma bikemezwa n’abaturage muri Kamarampaka nk’uko bikubiye mu ngingo ya 193.
Rugege yavuze ko ibyatangajwe n’ishyaka Green Party ko iyi ngingo ivuga gusa kuvugurura indeshyo ya Manda atari umubare wa manda ntaho bigaragara muri iyi ngingo kuko ivugururwa rivugwa muri iyi ngingo harimo ibitekerezo bitatu birimo no kuvugurura umubare wa manda.
Umucamanza yavuze ko n’amasezerano Nyafurika kuri Demokarasi, amatora n’imiyoborere atabuza ivugurura ry’amategeko Nshinga ahubwo ko mu ngingo yayo ya 10 agaragaza ko ibi bikorwa bishingiye ku bwumvikane bw’Abanyagihugu bikanyuzwa muri Referandum.
Agaragaza umwanzuro w’Urukiko; Samu Rugege yagize ati “…ikirego Urukiko rwashyikirijwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije kidafite ishingiro; rwemeje ko itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritabuza ko ingingo yaryo y’ 101 yavugururwa mu duce twayo twose…”
Ngo bazakora ‘campaign’ yo gutora OYA muri referendum
Frank Habineza yabwiye Itangazamakuru ko ishyaka ahagarariye ryari ryizeye gutsinda bityo ko gutsindwa bibatunguye ndetse binababaje ariko ko bagiye kugana umukur w’umukuru w’igihugu kugira ngo agire ibyo asobanura ndetse bakamushishikariza kutazatanga ‘candidature’ ye ubwo azaba asoje manda agenerwa n’Itegeko Nshinga rya none.
Habineza yavuze ko mu gihe izi nzira zazagera kuri kamarampaka bazashishikariza abarwanashyaka ba Green Party n’Abanyarwanda batifuza ko itegeko Nshinga ryahinduka kudatora ‘Yego’.
Ati “abarwanashyaka n’Abanyarwanda batabyifuza, tuzabashishikariza gutora OYA; ni ukuvuga ngo tuzakora campaign (ubukangurambaga) ya NO vote (gutora OYA).
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
18 Comments
Irayigaraguye mwa! Ariko babonaga se ko bafite ishingiro ryo gutsinda 3,000,000 z’abaturage?
Twishimiye ko ubutabera bukoze akazi kabwo!
green party ngo izakora mobilisation abaturage batore hoya ariko abantu bazi ubwenge koko batekereza gutya none se 3,000,000 zasabye kuvugurura ko bagejeje igihe cyo gutora gutora hoya bazabisaba abana batemerewe gutora erega ukuri kurigaragaza umusaza yarakoze mumureke ayobore ahubwo green party muyoboke.
Tuzaba tureba tu. Agatinze kazaza namenyo ya ruguru. Uko bimeze kose bizatuza ikibazo. HE umunsi azavaho kagarara umusimbura ntazavaho yakora neza or nabi…ninde uzahomba nitwe abaturage tutagira epfo naruguru. Imana ibahe ibarinde
Bakisi mwene Alphonse HAKIZIMANA wo mu Muko i Musanze mbona yacanye maremare kuri iyo photo se nawe ari mu bareze cg yabaye maneko???
uriya ni igisambo gisanzwe ndamuzi yaranyambuye ahubwo mureke aho tuzahurira ntazamva mu nzara
Ariko hagomba kuba hariho abanyapolitiki b’inkorabusa, umwanya batakaza mu nkiko barega Leta nta kindi bawumaza !
iyooooooooooooooooooo ngo gutora hoya aho uribeshye cyane mais ngaho gerageza twe tuzi akamaro ko kongera manda tugatora uwo dushaka gusa atubabarire yakire ubusabe bw’abanyarwanda umusni yatwemereye gusa tuzahita turirimba intsinzi kandi nubu nta kitubuza kuko Intore iruta izindi ntacyo yatwima.
Arikose iri shyaka ntirize imbaraga z’abaturage
ahwiiiiii umukino urarangiye
Ruriya rubanza n,umwana w,imyaka itanu yari kuruca,gusa icyo bashakaga n,ukuzamura ijwi,naho ubundi nabo bari bazi ikizavamo
DORE AMAKIPE DORE AMASHYAKA MUNDEBERE NEZA RPF MWO KAGIRA MU NYAKIBANDA MWE NKABA UMUNYAMULYANGO. RPA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Qu’importe le passé et le présent, il y a l’avenir
Iyikinamico irasekeje cyane
Guhindura itegeko shinga, ntanyungu yigihugu irimo. Mbese uwuzasimbura kagame, azayobora kugeza arushye/apfuye?
Barabashyuka!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
TORA KAGAME 2017
ntanumwe udafite uburenganzira mugihugucye ariko buriwese azi ibyamugirira akamaro muba umwana uramwumva ntumwamagana akakwereka byose ntacyo ahishe nkumubyeyi ukamuhindura kandiburya ngo ibikorwa nibyobiha umuntu akazi ntagahabwa nuko yavuze twite kubiduteza imbere twubake urwatubyaye amahoro y’ imana Abe murimwe
Comments are closed.