Digiqole ad

Leta igiye kugurisha 19.61% ifite muri I&M Bank

 Leta igiye kugurisha 19.61% ifite muri I&M Bank

I&M Bank Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yatangaje ko mu cyumweru gitaha ku itariki 14 Gashyantare hazatangira isoko ry’ibanze “Initial Public Offer (IPO)” hagurishwa imigabane ingana na 19.61% Leta ifite muri I&M Bank.

I&M Bank Rwanda.
I&M Bank Rwanda.

Amakuru arambuye ku icuruzwa ry’iyi migabane 99,000,000 azatangazwa neza ku itariki 14 Gashyantare ubwo izaba ishyirwa ku isoko.

Minisitiri Claver Gatete yatangaje ko miliyari 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda Leta izakura mu kugurisha iyi migabane ngo zizashorwa mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Yagize ati “Amafaranga azavamo azashorwa mu kibuga cy’indege gishya cya Bugesera.”

Leta kugurisha imigabane yayo yari ifite muri I&M Bank kandi bizazamura isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda risanzwe ririho ibigo birindwi gusa.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera iteganyijwe gutangira muri Kamena 2017, kikazubakwa na Kompanyi y’Abanya Portugal yitwa ‘Mota-Engil Engenharia e Construcao Africa S.A’.

Ikiciro cya mbere y’uyu mushinga biteganyijwe ko kizarangira mu Ukuboza 2018, kizatwara miliyoni 418 z’Amadolari ya America. Kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 1.7 ku mwaka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish