Digiqole ad

Les Amis Sportifs ntabwo izoroherwa n’uyu mwaka-Jean Claude Uwizeye

 Les Amis Sportifs ntabwo izoroherwa n’uyu mwaka-Jean Claude Uwizeye

Jean Claude Uwizeye abona Les Amis Sportifs izagorwa n’uyu mwaka kubera abakinnyi bayo bakomeye bagendeye rimwe

Umwaka w’imikino mu gusiganwa ku magare mu Rwanda waratangiye. Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa isiganwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup. Gusa kapiteni wa Les Amis Sportifs Uwizeye Jean Claude afite impungenge kubera umubare muto w’abakinnyi bamenyereye amarushanwa ikipe ye ifite.

Jean Claude Uwizeye abona Les Amis Sportifs izagorwa n'uyu mwaka kubera abakinnyi bayo bakomeye bagendeye rimwe
Jean Claude Uwizeye abona Les Amis Sportifs izagorwa n’uyu mwaka kubera abakinnyi bayo bakomeye bagendeye rimwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Mata 2017 hateganyijwe isiganwa rya kabiri muri 11 agize Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka. Ikipe ya Les Amis Sportifs mu bagabo ntiyitwaye neza mu isiganwa rya mbere ryasorejwe i Huye tariki 1 Mata 2017, kuko abakinnyi babiri baje imbere ari aba Benediction Club y’i Rubavu.

Iyi kipe y’i Rwamagana ngo ishobora kutoroherwa n’uyu mwaka w’imikino nkuko Umuseke wabitangarijwe na kapiteni wayo Jean Claude Uwizeye bita Mbeki.

Uyu musore w’imyaka 23 yagize ati: “Ntabwo dufite abakinnyi benshi bakomeye nkuko byari bimeze mu myaka ishize. Ubu tuzakina nta Valens (Ndayisenga) nta Areruya (Joseph) kuko bagiye gukina hanze. Tuzagerageza guhangana na Benediction irimo ba Bosco (Nsengimana) Bonaventure (Uwizeyimana) na Patrick (Byukusenge). Ni akazi gakomeye kuri njye umenyereye kuko ikipe yacu ubu yiganjemo abakinnyi bakiri bato kandi bataramenyera amarushanwa. Uyu mwaka bizatugora.”

Uyu musore yakomeje avuga ko yishimira kuba ikipe ye buri mwaka izamura impano nshya kuko yizeye ko imyaka itaha Les Amis Sportifs izongera kuba ikipe ikomeye.

Gahunda y’isiganwa ryiswe ‘Farmers Circuit’ ritaganyijwe kuwa gatandatu

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish