Digiqole ad

Leon Mugesera yahawe amezi abiri yo gushaka umwunganizi

 2 Gashyantare 2012 – Ku isaha ya saa mbiri n’iminota mirongo ine n’itandatu z’igitondo (8:46AM) i Kigali,  Leon Mugesera yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, nyuma yo koherezwa kuburanira mu Rwanda avuye muri Canada.

Leon Mugesera ageze mu rukiko
Leon Mugesera ageze mu rukiko

Leon Mugesera yageze imbere y’ubutabera bwambere kuwa 26 Mutarama 2012 anagaragarizwa ibyaha aregwa, yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2012 kubera ibyaha byo gushishikariza ubwicanyi.

Mugesera yagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu by’amategeko afite (Avocat), yakomeje avuga ko uwo yari afite ari mu gihugu cya Canada.

Urukiko rwamusabye gushaka umwunganizi mu gihe kitarenze amezi abiri. Mugesera yavuze ko azashaka umuhagararira ino mu Rwanda, mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice ngo akazaba yamubonye.

Nkuko yari yabisabye urukiko, Leo Mugesera yifuzaga gufungurwa by’agateganyo ariko urukiko rwamubwiye ko agomba gukomeza agafungirwa muri Gereza nkuru ya Kigali (1930).

Abacamanza batangaje ko Leon Mugesera azongera kwitaba urukiko rukuru rwa Nyarugenge kuwa 2 Mata 2012.

Yagejejwe mu rukiko yambaye amapingu
Yagejejwe mu rukiko yambaye amapingu
Mugesera ati: "Rwose mu kwezi n'igice nzaba nabonye umwunganizi"
Abacamanza bumva ikifuzo cya Mugesera
Abacamanza bumva ikifuzo cya Mugesera
Abanyamakuru na rubanda bari baje kumva ibya Mugesera
Abanyamakuru na rubanda bari baje kumva ibya Mugesera
Mugesera imbere mu rubanza
Mugesera n'ushobora kuzamwunganira mu rubanza ngo bakiri kuvugana
Mugesera witeguye kwisobanura kubyo yavuze hambere
Mugesera witeguye kwisobanura kubyo yavuze hambere

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yooo, disi baracyamwubaha ntibaramugurira akenda k’ububabare k’irosa n’ubwo kari ak’urukundo

  • Ese ubwo umwanganizi azamwunganira mu biki? Mbega umusaza usaziye ubusa. Harya ngo ni kwanga kuva kw’izima?? Tinya Imana Ikureba kandi yakuremye Mugesera we?

  • njye ndumva umwunganizi atabura kabisa iminsi amaze nimyinshi ,ariko bamuhaye igihe gihagije cyo kwitegura da rwose bamwitayeho no kumva ibyifuzo bye ntako baba batamugiriye.

  • ariko se yakwemeye buriya ari mubiki arabona naririya jambo yavuze ashobora kuza burana agatsinda kweli? ariko abunganizi nabo bashaka kasi kweli buriya watsinda ruriya rubanza!! gusa ni uruca abana ariko reka dutegereza tuzareba uko azaburana da!!!!!!!!!!!!!

    • njye mugesera simuzi pe!! namumenyeye kuri runo rubuga!! nagerageje gushaka document zose zimuvugaho, so far maze kubona byinshi!!

      1.Mugesera nubwo yavuze biriya bintu bwose, nta muntu yigeze yica kuko intambara ntabwo yabaye ahari

      2.abantu bishe bagomba guharwa kubwabo!! natwe twese tukigiraho ko nta mutegetsi ugomba kutubwira gukora amahano ngo nuko ari umutegetsi!

      3. ntabwo nunva ukuntu abantu bishe bafungurwa ngo nuko bemeye icyaha!! noneho mugesera wavuze ibigambo akaba ariwe uca ibikuba??? none se iyo banga kwica yajyaga kubagira ate? usibye ko banabikoze adahari!!

      4. hari abantu benshi bavugaga ibigambo nkibyo mbere ya genocide! nyamara genocide ibaye ntba participa mu kwica!!

      kubwanjye nunva agomba guhanwa ariko hari ababi bamurenze bo babishyize mu bikorwa! mubikorwa!

      • umuratwa, ibyo uvuga ni byo buri muntu wese azahanwa suivant ibyo yakoze. uwishe azahanwa n’itegeko rihana uwishe, uwakanguriye abantu kwica abandi nawe hari itegeko rimuhana. none se imyaka yarabaye canada, kuki bafashe umwanzuro wo kumwirukana? muraje muvuge ngo ni politique. nuko canada itemera abicanyi. wowe usanze abantu babiri barimo kwinywera agacupa, urangije ubwiye umwe ngo afate umuhoro ateme mugenzi we, undi nawe aramutemye. none nyirabayazana ni nde? ni uwishe? cyangwa ni uwakanguriye kwica?

  • Twitondere uyu umugabo Mugesera leon icyo yifuza n`ugushaka kudindiza urukiko gusa .Ahubwose wamwereka muriyi iminsi film n`ibiganiro bye yavugiraga muri za mitingi zakorwaga nawe.

  • murakoze cyane kubahiriza amategeko arengera uburenganzira bwabashinjwa ibyaha kuko igihe bitaramuhama abakirumwere kandi Mugesera yavuze amagambo atari meza wenda n’ururimi rwamucitse nkuko nyakubahwa Kagame nawe yacikwa akavuga amagambo asesereza yivugira atabashije kumariramo umujinya
    ubundi umunyabwenge yambarira ururimi kuko rusemera umusaya ngaho mubikurikirane none ni mugesera ejo ni undi

    • Ngombwa we ntukagereranye amata n’ikiziba kirazira rwose uragereranya Presida Paul kagame nuriya muginga kweri? Ibi biratwereka uko nawe utekereza nka Mugesera uze kwiherera ukarabe intoki zanditse iyi nkuru kandi usabe imana imbabazi

  • MUYJE MUTUGEZAHO GAHUNDA ZINKIKO ZOZE BITUMA TUMENYA AMAKURU

  • mbega umusaza!,ashaje yanduranya pe!,ubuse nyuma yaza records zibyo yavuze arunganirwa mubiki???ko atariwe se,yaracitswe se cg? bage bamenya no kworohereza inkiko.

  • NGOMBWA we uziko buhoro buhoro turagukubita icyuhagiro uvemo n’Intore nyakuri,nawe wemeye kubutabera?Ubundi se wigiraga ibiki?Hanyuma ikindi utazongera gukinishwa ugereranya ,ikigoryi nka Mugesera n’Intore iziri kw’isonga twihundagarijeho amajwi,We imvugo niyo ngiro,iryo tegashaguzwa ry’iyo nterasi igomba kuriryozwa.Abo utega iminsi n’ibande ?Ko uzategereza umutima ukameneka,cyangwa hasigaye nde uretse wowe n’ibigambo uhuragura buri munsi niba utarinze akayozo kawe?Tugira urushundura ruroba kw’isi interahamwe zikisanga murwagasabo.UROTE IMANA.

  • Jyewe ndemeranya n’igitekerezo cya Umuratwa jeanne keza, nibyo uyu musaza yigishije abantu kuzatemagura abatutsi, ariko sinumva ko umuntu iyo abyanga haricyo yari kuba kandi ngo ko byanabaye adahari, abishe ntibazitwaze ngo nuko Mugesera yabivuze, nabo bari barabigambiriye, icyo nagira inama uyu musaza nukwemera amakosa yibyo yakoze agasaba imbabazi, akazagabanyirizwa igihano niko bimeze nabafashe imihoro rwose baridegembya mu gihugu.uwishe yishe ku giti cye n’ubugome bwe ntabwo ari mugesera wabimwinjijemwo nuko nawe yabishakaga. Murakoze

  • Njye mbona mu RWANDA ntabutabera buhari.

    • niko ubutekereza?
      nonese ubona hakorwa iki kugira ngo buboneke?
      urakoze.

      • michael, wagiye aho ubutabera buri utazahava ugira ikibazo kiguhuza nabwo kandi budahari? go where you think there is ubutabera

        • UUHHH!!ALPHONSINE SIBWO UMWIRUKANYE MU RWAMUBYAYE!!UMUSUBIJANYIJE UMUSHIHA NKAHO YARAGUKOMEREKEJE! AHO NTIWABA URI MURI ABO BATUMA U RWANDA RUTAGIRA UBUTABERA!!!???

  • byose ni siasa ya politic mwabantu mwe none se ko mugesera yatanze ubutumwa bwo kuica abatutsi ababishe ko barekuwe ndetse bamwe muri bo bagera no hanze bakica abatanga buhamya nibyo yatanze ubutumwa bubi ariko umuntu wese agira gutekereza yihariye ntihazagire ababigira urwitwazo ngo yarabashutse ni ibyari bibarimo. ku banyabwenge mwibuke ko hotel rwanda ya rusesebagina yabanje kwerekanwa mu rwanda ariko yagera hanze y’urwanda bakavuza induru kandi mbere bari bashimye

  • Gutuza bifasha kwihutira kuvuga. Mwigire ku mugore bazaniye Yesu wafashwe asambana, basabwe kumutera ibuye habura n’umwe kuko nabo batari batunganye. Twese ntituri shyshys nubwo atari ku rugero rumwe. Ubutabera buzi icyo buzakora nimutuze.

  • Usibye ko akabaye icwende katoga nubundi niyo kogejwe ntigacya kandi niyo gacyeye ntigashira umunuko.Ahubwo murebe neza hatagira ibindi biza kuko arimo gutinza urubanza cyane ntiwamenya ibiri inyuma yabyo.naho ubundi aboyashakaga gucusha muri nyabarongo ngo bajye muri Ethiopia ntibajyiye bose bamwe baracyariho kandibabayeho neza cyane.Namwe abamurengera murikimwe nawe ahubwo babamenye kuko uburozi butarikumwe n’amagambo ntacyo butwara.ubutabera buzakora igikwiye.

  • ariko tujye tuvuga ibibi tubyite bibi;ibyiza tubyite byiza;kuvuga ngo mu rwanda nta justice;what iz it;none justice iba Arusha birwa bagira abere abicanyi;noneho se tureke abanyamahanga bace imanza zibyo batazi;so ibintu byakorewe mu rwanda ;abanyarwanda babonye uko byagenze;reka rero bace imanza zibyo babonye;naho amahanga aranda;kandi mumenye ko muri politiki nta ncuti ibamo;habamo advantages gusa;

Comments are closed.

en_USEnglish