Digiqole ad

Lennon ntakina mukino na Ghana

Kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Three Lions, igomba kuba iri kuri stade ya Wembley I saa tatu z’ijoro, ubwo iza kuba ikina umukino wa gishuti n’ikipe ya Ghana Black Stars. Umukinnyi AARON LENNON akaza kutagaragaramo kubera ikibazo cy’imvune.

Uyu mukinnyi akaba yasubiye mu ikipe ye Tottenham asanzwe akinira mu bakina ku mpande (wingers) nyuma yo kuvunika mu myitozo n’ikipe y’igihugu.

Ku bw’amahirwe imvune ye ngo ishobora kuba idakanganye bityo abamukunda bakazamubona mu mukino wa shampiyona ikipeye izaba ikina na Wigan kuwa gatandatu.

Kuvanwa ku rutonde k’uyu musore bikaba ari amahirwe ku mikinnyi wa Wolves witwa Matt Jarvis ushora ku zagufata umwanya we.

Mu rwego rwo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi, umutoza Fabio Capello akaba yagize captain w’ikipe y’igihugu umukinnyi GARETH BARRY wa Manchester City .

Abakinnyi bose bakiri mu irushanwa rya Ligue des Champions bakaba baruhukijwe, abo ni John Terry, Ashley Cole, Frank Lampard, Wayne Rooney and Michael Dawson, ari na yo mpamvu John Terry wari usanzwe ari Kizigenza mu ikipe y’igihugu yahaye igitambaro Barry.

Kuri uyu wa kabiri hakaba hari indi mikino myinshi yo murwego rwa gishuti:

15:00 Guinée Equatoriale vsGambia

15:30 Oman vsTunisia

15:30 Qatar vs Uburusiya

19:00 Cameroon vs Gabon

19:30 Shipure vs Bulugaria

20:00 Nigeria vs Kenya

20:15 Slovakia vs Denmark

20:30 Ubugiriki vs Polonye

20:45 Chile vs Colombia

20:45 Ubudage vs Ositaralia

20:45 Irilande vs Uruguay

20:45 Ukraine vs Italy

21:00 France vs Croatia

21:45 Portugal vs Finland

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

 

en_USEnglish