Digiqole ad

Lehman yagarutse muri Arsenal

Arsene Wenger umutoza wa Arsenal amaze kwemeza ko Jens Lehman yamaze kumvikana na Arsenal.

Lehman yagaragaye mu myitozo ya Arsenal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ni nyuma y’aho Arsenal ivunikishije abazamu bayo batatu. Wojciech Czcseny uzamara ibyumweru 6 kubera imvune y’urutoki, Lucas Fabianski wavunitse urutugu uzamara amezi 6 na Vito Manone uzamara amezi ane.

Jens Lehman w’imyaka 41 aje kuba umuzamu wa 2 kuri Emmanuel Alumunia. Jens akaba yaravuye muri Arsenal muri 2008 ahakinnye imikino 199 akahavanwa no kubura umwanya wa mbere yambuwe na Alumunia. Wenger ati: Lehman ntarasinya amasezerano ariko twumvikanye ko azarangiza iyi season. Azatuma Alumunia akora cyane kandi imibanire yabo izaba myiza kuko ari ababigize umwuga.

BBC dukesha iyi nkuru yemeza ko Arsenal yasabye ishyirahamwe rya ruhago y’abongereza FA kugura umunyezamu byihutirwa kuko bari basigaranye umuzamu umwe gusa.

Umuseke.com

 

1 Comment

  • Aaah,noneho GUNNERS turanze tubaye NYAKATSI….

Comments are closed.

en_USEnglish