Digiqole ad

Lady Gaga arimo gupfuka imisatsi

Umuhanzikazi w’umunyamerika Lady Gaga aratangaza ko imisatsi ye irimo gupfuka kubera gushyiramo ibirungo byinshi.

Stephanie Germanotta nk’amazina ye bwite, w’imyaka 24 y’amavuko umunyerewe ku myambaro itangaje ndetse n’insokozo zitangaje aho akunze kugira imisatsi y’amabara atandukanye, ubu ngo imisatsi ye irimo gupfuka kubera ibirungo yakoresheje ubwo yahinduraga imisatsi ye ikigina (blonde) kandi akaba atangaza ko ababazwa n’ imisatsi ye y’ umukara yatakaje ubwo yatangiraga gukoresha ibi birungo bihindura amabara y’ imisatsi igihe yatangiraga kwinjira mu buhanzi, bityo ngo akaba ari gushaka indi miti yakwifashisha kugirango imisatsi ye irekere aho gupfuka.

 

Uyu ni Lady Gaga ataraba umustari (Photo internet)
Uyu ni Lady Gaga ataraba umustari (Photo internet)

Lady Gaga kandi ngo uburyo afata umubiri we kubijyanye no kuwusiga byaba bitera ubwoba abahanga benshi kuko ngo uyu mukobwa yaba yisiga , ibi bakunze kwita maquillage, akaba yabimarana iminsi igera kuri irindwi ndetse anabirarana, ibi ngo bikaba byatera kanseri nk’uko aba bahanga babitangaza. « Ndabizi ko atari byiza ku ruhu ariko nge ngira umugisha wo kuba mfite imisemburo myiza indinda » nibyo Lady Gaga yatangarije People magazine, iki kikaba ari igitangazamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abajijwe kuby’ imyenda aherutse kwambara ikoze nk’inyama, Gaga yasubije ko burya ibanga rya mbere ry’ubwiza ari ukugira umwihariko wawe bityo bigatuma abantu bahora bagutegerezaho udushya naho ngo biba bibabaje iyo ushatse kwigana abandi.

René Lambert MUHIRE.
Umuseke.com

1 Comment

  • birababaje kuboa atakaje imisatsi ye
    ariko byo kubyerekeye utuntu dushya nemera ko rwose uyu mukobwa ari umuhanzi,kuko we ntiyigana arahanga;uwo niwe artiste mwenyewe

Comments are closed.

en_USEnglish