Digiqole ad

La Palisse Hotel yatangije “Igisope” gishyushye

Kuri uyu wa Gatanu talki ya 04, Nzeri, La Palisse Hotel yatangije gahunda ya muzika ya Live buri week end mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishima no kuruhuka.

Uyu muririmbyi afite uburyo bwihariye bwo kuririmba 'Karatunyuze'
Uyu muririmbyi afite uburyo bwihariye bwo kuririmba ‘Karatunyuze’

Abahanzi bazi kuririmba no gucuranga nibo bari bahanzwe amaso n’abakiliya bicaye munsi y’ibiti bitanga amahumbezi atuma umuntu yibagirwa imihangayiko y’icyumweru cyose akishimira ubuzima ari kumwe n’Iinshuti cyangwa umuryango we.

Hafi aho hari piscine ababishaka bashobora kogeramo bakagabanya ibinure bumva muzika ituma ubwonko bukora neza.

Ubuyobozi bwa La Palisse Hotel burateganya kuzongera iminsi muzika ya Live izajya ukinwa. Uretse ku wa Gatanu wa buri cyumweru barateganya kuzajya bakora no ku Cyumweru.

Buri wa gatanu batangira sa kumi n’ebyiri bagasoza sa tatu z’ijoro(18h00-21h00)naho ku Cyumweru ngo bazajya batangira sa kumi barangize sa moya z’ijoro(16h00-19h00).

Ubuyobozi bw’iyi Hotel burateganya kandi gutangira iyo gahunda ya muzika ya Live muri Golden Tulipp Hotel iri i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Kuri Guitar ya Solo
Kuri Guitar ya Solo
Kuri Bass Guitar
Kuri Bass Guitar

 

Uyu musore yari yazihiwe cyane
Uyu musore yari yazihiwe cyane
Yitwa Hakizimana Theogene ni umukinnyi mu ikipe y'igihugu y'abaterura ibremereye. Yabwiye Umuseke ko yashimye uko La Palisse yateguye ibirori kandi ngo azitwara neza muri All Africa Games iri kubera Brazzaville
Yitwa Hakizimana Theogene ni umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’abaterura ibiremereye. Yabwiye Umuseke ko yashimiye uko La Palisse yateguye ibirori kandi ngo azitwara neza muri All Africa Games iri kubera Brazzaville
Wowe n'umuryango wawe muzaba mufite umuteano kandi mutuje
Wowe n’umuryango wawe muzaba mufite umutekano kandi mutuje
Ubishatse afata uvuagana n'abashinzwe ubundi akajya muri piscine akagabanya ibinure
Ubishatse uvugana n’ababishinzwe ubundi akajya muri piscine ukagabanya ibinure

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyo hotel nibyiza ko nayo ijya ku gihe kuko yari igiye gusigara inyuma mu mateka mubyerekeye gushimisha abayigana.Ahubwo turakangurira nizindi gukomeza guha amahirwe abanyarwanda bacuranga live kuko bigoranye mu Rwanda kubahanzi nkabo.

Comments are closed.

en_USEnglish