Kwiyamamaza: Kigali yiriwe ite ku munsi wa 1?…Umugi wari urimbye RPF-Inkotanyi
Byasaga nk’urubanza rw’ubukwe budasanzwe, ibyapa, amafoto, ibitambaro by’Umuryango wa RPF-Inkotanyi watanze Paul Kagame ngo azawuhagararire mu matora y’umukuru w’igihugu. Ni ishusho y’Umugi wa Kigali ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza abakandida bazahatana mu matora.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga ni bwo ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza abakandida batatu bahatanira gutorerwa kuyobora u Rwanda byatangiye.
Umuseke wagerageje kugera mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali byari byarimbishijwe ibirango byamamaza umukandia wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame watangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu magepfo y’u Rwanda.
Ku mihanda, ahamanikwa ibyapa, mu masangano y’imihanda no ku biti bikikije umuhanda haragaraga ibitambaro n’amafoto asaba abazatora kuzashyigikira Paul Kagame.
Ibi byapa kandi birimo ibigaragaza imigabo n’imigambi y’umuryango RPF-Inkotanyi n’umukandida wayo, Paul Kagame.
Umunyamakuru w’umuseke wagiye mu bice bitandukanye mu mugi wa Kigali, avuga ko uyu mugi wirirwanye isura y’ubukwe kubera uburyo yari itatse.
Abanya-Kigali bagaragazaga akamuneza ku maso, bari mu bikorwa byabo byo gushaka ubuzima ariko bamwe mu bo bafite amabendera y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.
Abakandida bose bemerewe gukoresha ubu buryo mu kwiyamamaza no kwamamazwa ariko Umunyamakuru w’Umuseke yabonye ibyapa by’Umuryango wa RPF-Inkotanyi gusa.
Mu mafoto, Kigali yambaye umwambaro w’ibirori…
Photos © Callixte NDUWAYO & MUGUNGA Evode/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
4 Comments
Bariya badamu babyinira Nyabugogo barizihiwe pe! Ndabona bataviriyemo aho. Natwe nibitugereho n’ubwo amajwi yacu asanzwe yizewe. Miliyari eshanu ni nyinshi. Habyina ikibindi naho ikinimba ni ukubeshya wa mugani wa ba barindangwe.
Njyewe nzatora Mpayimana niwe ufite amateka nanjye nibonamo.
courrage mama gusa mumibare 1×0=0!! mwihangane
Kagame na Rpf bari kwikirigita bagaseka !!!!!!!!! Hahahahahahaha !!!!!!!!
Comments are closed.