Digiqole ad

Kwiyahura bishobora guhinduka icyaha gihanwa mu Rwanda

 Kwiyahura bishobora guhinduka icyaha gihanwa mu Rwanda

Birashoboka ko mu minsi iri imbere, nugerageza kwiyahura bikanga uzabiryozwa

Mu ivugurura ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda Komisiyo yo kuvugurura amategeko ivuga ko hari bimwe na bimwe bishobora kongerwa mu byaha bihanwa n’amategeko harimo no kugerageza kwiyahura.

Birashoboka ko mu minsi iri imbere, nugerageza kwiyahura bikanga uzabiryozwa
Birashoboka ko mu minsi iri imbere, nugerageza kwiyahura bikanga uzabiryozwa

Mu Rwanda ntabwo kwiyahura cyangwa kubigerageza byari bisanzwe bihanwa nk’icyaha. Mu bihugu bimwe na bimwe uwiyahuye cyangwa ubigerageje bikanga afatwa nk’umunyacyaha akabihanirwa. Hari n’imico imwe n’imwe ku isi iha igihano umurambo w’uwapfuye.

Lambert Dushimimana ukuriye ishami rishinzwe kuvugurura amategeko avuga ko muri uyu mushinga w’ivugurura barimo, mu bishobora guhinduka ibyaha bitari biri mu gitabo cy’amategeko ahana harimo no kugerageza kwiyahura.

Kwiyahura no kubigerageza ngo usanga bitera ingaruka zirimo n’umutekano mucye mu bantu ku buryo harimo ingingo zaagira icyaha.

Usibye iki ngo muri iki gitabo bari kuvugurura barareba n’uburyo gutera amacugane (gusambana cyangwa kubyarana n’umuntu mufitanye isano ya bugufi cyane) nabyo byaba icyaha gihanwa n’amategeko.

Ibi ngo nabyo bitera ikibazo kuko abahanga bemeza ko kubyarana hagati y’abafitanye amasano ya bugufi biteza ikibazo umwana uvutse, ibi nabyo bikaba byazahinduka icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda Komisiyo yo kvugurura amategeko mu Rwanda ivuga ko bigendanye no kujyanisha n’igihe amategeko ahana n’ibyaha birimo n’ibishya nk’ibijyanye n’ikoranabuhanga (cyber crimes) ndetse n’ibyo gucuruza abantu.

Abatekerezaga kwiyahura rero bakwibagirwa icyo igitekerezo kuko mu minsi iri imbere bishoboka ko uzabigerageza bigapfuba azabiryozwa n’amategeko.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish