Digiqole ad

Kwita izina cycling tour

Habiyambere Nicodem akomeje kuza imbere mu banyarwanda bitabiriye Kwita Izina cycling Tour.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2011 mu Rwanda hatangiye Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe Kwita Izina cycling Tour, icyiciro cya kabiri nacyo cyegukanywe n’ umunya Eritrea Daniel Tehkleaimanot umunyarwanda ukomeje kuza imbere ni Habiyambere Nicodem.

Kwita izina Cycling

Nicodemu waje ari umunyarwanda wa mbere

Icyiciro cya mbere cyavuye I Kigali berekeza mu Kinigi cyaje kwegukanwa n’ umukinnyi w’ umunya Eritrea Daniel Tehkleaimanot ufite umwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika, yaje no kwegukana icyiciro cya kabiri aho abasiganwa bavuye mu Kinigi berekeza mu mujyi wa Rubavu, abakurikiranira hafi ibyamagare bakaba batatunguwe no kwitwara neza kuyu musore w’ imyaka 22 y’ amavuko kuko n’ umwaka ushize yarabigaragaje yaba muri Tour du Rwanda ndetse no mu marushanwa nyafurika.

Umunyarwanda ukomeje gutungurana ni Habiyambere Nicodem wabashije kuza ku mwanya wa gatanu muri rusange, uyu musore akaba amaze iminsi ari gukorera imyitozo mu gihugu cy’ u Busuwisi hamwe na Mugenzi we gasore, aba basore bakaba badutangarije ko imyitozo bari gukora yagize byinshi ibungura cyane ko baba bari kumwe n’ abakinnyi bandi babahanga baturutse impande zose zisi twavugamo nk’ abanya Eritrea.

Mu cyiciro cya kabiri bava I Kinigi Berekeza I Rubavu bikaba bitari byoroshye kuko amakipe yose yashakaga kugira byinshi ahindura, mu kurangiza umunya Maroc Adil akaba yarahanganye bikomeye n’ umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot  ariko yaje kumusigira ku murongo barangirizagaho.

Niyonshuti Adrien ati “biragoranye kuba nakwegukana iri rushanwa, kuko nkuko mwabibonye nyuma yo kugwa natakaje imbaraga cyane ubu ndakina kugirango bagenzi banjye twitware neza nk’ ikipe kandi ndizera ko dushobora kurangiza ku mwanya wa kabiri byibuze Maroc ikatuza inyuma”. Niyonshuti yakomeje atangariza umuseke.com ko yishimiye uburyo abakinnyi b’ u Rwanda bari kwitwara nubwo bamwe bagize ibibazo bakagwa.

Nyuma y’ ibyiciro bibiri dore uko abakinnyi bahagaze muri rusange.

1.Daniel Teklehaimanot          Eritrea

2.Debesai frekalsi                      Eritrea

3.Russom Meron                      Eritrea

4.Adil Jelloul                           Maroc

5.Habiyambere Nicodem            Rwanda

6.Hategeka Gasore                                Rwanda

7.Niyonshuti Adrien                Rwanda

 

Irushanwa ryo kwita izina cycling tour ritegurwa na federasiyo y’ umukino wo gusiganwa ku magare ibifashijwemo na RDB muri gahunda yo kwita izina abana b’ ingangi iba buri mwaka, icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma giteganyijwe kuri icyi Cyumweru aho abasiganwa bazahaguruka I Rubavu berekeza I Kigali.

IGIHE.com irakomeza kubakurikiranira ibyiri siganwa.

Inkuru bijyanye : ‘Kwita Izina Tour’: Teklehaimanot amaze kwegukana icyiciro cya mbere.

 

Egide MUGISHA

IGIHE.com/ Rubavu.

 

1 Comment

  • abanya eritrea bakomeje kwigaragaza mu mukino w’amagare muri aka karere ku buryo butangaje,usanga aho bitabiriye amarushanwa bari imbere y’abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish