Digiqole ad

Kwirinda umwanda muri kasike za moto!

Rwanda – Amashashi mu kwirinda umwanda wa kaske za moto

Mu kiganiro cyatanzwe kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, komiseri ushinzwe ibikorwa bya polisi Emmanuel BUTERA yerekanye utugofero duto polisi yateguye tuzajya dukoreshwa rimwe gusa abagenzi bakazajya batwambara mu mutwe mbere yo gushyiramo caske, mu rwego rwo kwirinda umwanda zabatera.

Muri iki kiganiro kandi havuzwe ko bimwe mu bitera impanuka mu mihanda harimo kutamenya amategeko y’umuhanda, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gutwara za magendu bihishahisha polisi ndetse n’abatwara za moto badafite ibyangombwa.

Muri iki kiganiro inspecteur wa polisi y’u Rwanda Emmanuel GASANA yasobanuye ko umutekano mu Rwanda wifashe neza muri rusange n’ubwo hari ibikorwa byo kuwuhungabanya byagiye bigaragara bikozwe n’abatavugwa rumwe na leta. Akaba yahamagariye abanyarwanda gutanga amakuru yose ku bashaka guhungabanya umutekano.

Gasana yagize ati”abaturage bakwiye kugira uruhare mu kwirindira ibikorwa by’amajyambere bamaze kugeraho, batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano, ubu buryo bukaba bugira akamaro cyane”

Disiré M.
Umuseke.com

 

3 Comments

  • utu dushashi ni twiza kuko isuku ya casques yari iteye ikibazo gikomeye kuko ntizishobora kumeswa mo imbere,kandi usanga zikoreshwa n’abantu bafite isuku itandukanye harimo n’ababa bafite isuku nkeya

  • Polisi y’igihugu ihorana gahunda nziza zo gufasha abatwara abagenzi. Amakasike ni meza kuko atabara abantu mugihe habaye impanuka: Mbese nimureke tugereranye kugira impanuka wanze kwirindira umutwe wawe ngo nuko kasike zitameshe, no kwambara agashashi ukambara kasike icyiza n’iki/ jye mbona nakwambara agashashi nkambara kasike nkirindira umutwe mugihe nagira impanuka. Yewe genda polisi urakora kabisa. Bravo

  • Abanyarwanda bazi icyo bashaka ntibakeneye abalimu babayobya

    Byateguwe na Hategekimana Boniface
    Monday, 15th March 2011

    Kagame akunda abanyarwanda atarobanuye

    Abanyamahanga beshi bazi uburyo Urwanda ari igihugu kigendera kumategeko kandi kirwanya akarengane. Perezida Kagame ashishikajwe no guteza imbere abanyarwanda bose muri rusange. Akunda gufatanya n’abanyarwanda bose atavanguye kuko icyo agamije n’iterambere no gukemura ibibazo by’abanyarwanda.Ikintu atemera kandi cyiza cyane nuko umuntu wahemukiye abanyarwanda, abariganya, akoresha umwanya arimo kugirango yigwizeho umutungo, iterabwoba kubantu, kubuza abantu umutekano, ibyo rwose ntabyihanganira kandi birakwiye.

    Buriya ngo ushatse kurya akanyoni akita izina, birababaje kubona umuntu wiyemeza kuvugira abanyarwanda batigeze bamutakira, ingero ni nyishi, abantu nka ba Ingabire ntabwo bigeze bakina politiki nzima ahubwo yariyo gutanya abanyarwanda, harimo gukorana n’abasize aheruheru u RWANDA- FDLR, ibyo rero we yaje kubyitirira umuntu umwe ariwe Perezida ngo yaraje kurwanya, ariko muri rusange arwanya abanyarwanda. Gen Kayumba na Col Karegeya bo bakoze igisirikare bitwara nabi babagiriye inama bahita batangira kuvuga ibitavugwa ngo bo barize s’injiji nkabandi, ibitutsi nkibyo rero nta cyiza namba. Mushayidi nawe ibyo yarezwe birazwi. Kuvuga ko abantu beshi bafunze bazira ibitecyerezo byabo, sibyo ahubwo kuyobya abantu ubashora mumakimbirane sibyo byafasha abanyarwanda.
    Kuba amakosa akorwa abantu bagahanwa byo nta gihugu gishyigikira amanyanga, abahunga bo bagira impamvu nyinshi zituma bagenda, hari abahunga igihugu kubera impamvu za politiki bagobeka kunyungu zabo bwite bitagamije guteza igihugu imbere, hari ababona kujya mumahanga aribwo buryo bwo kubona amaramuko, gusa bagerayo bagahimba ibintu bitabaho kugirango ibyo bihugu bahungiyemo babagirire impuhwe noneho babahe akagati.
    Umukuru wa polisi amaze kuvumbura umuti w’umutekano mucye mu Rwanda, rero ntabwo ari amatakirangoyi, kuko ibyo avuga nibyo.Nta kinyoma kirimo ahubwo abafatanya na Kayumba na Karegeya baragenda bafatwa kandi polisi ntizahwema gukomeza gufatanya n’abaturage mugufata abo bagizi ba nabi bifuriza ibibi abanyarwanda. Urwanda n’igihugu gifite umurongo ngenderwaho mwiza, usobanutse wifuzwa n’amahanga dore ko bamwe muri abo bavandimwe bo mubindi bihugu baza kwiga ibyo urwanda rwigejejeho. Ntacyo byaba bimaze rero tutarwanyije abantu aho bava harihohose badashaka ko twihindurira igihugu cyacu kikaba cyiza cyane kurusha uko kimeze ubu.
    Umutekano urahari abanyarwanda bazi agaciro kawo
    Kuvuga ko Urwanda rwabonewe umuti, nibyo kuko aho ibibazo bituruka kuva harabonetse abanyarwanda bose bakunda amahoro, niyo mpamvu bafatanyije n’inzego z’umutekano bagomba guhashya abantu batagendana na viziyo y’iterambere mukubungabunga umutekano wacu. Icyo kuvuga ko ikibazo kitashira ibyo bigaragaza ubuhezanguni bukomeye cyane bugamije ibibi, ubuyobozi bwiza uti ni bubi, iterambere uti ubukene, ibikorwabyose bishimwa n’abantu batuye mugihugu ndetse nababa hanze kubera ibyiza babona wowe uti byose ni bibi ikibazo ni Perezida Kagame. Ibyo uwabitega amatwi yaba atazi icyo ashaka, kandi muri miliyoni icumi z’abanyarwanda- bazi ubwenge siwowe ubabeshejeho, ntanubwo wababeshaho uhimbahimba ibintu biharabika igihugu kugirango wibonere amaronko. Isabire neza ureke abanyarwanda.
    Abanyarwanda bakunda urwanda iyo bakoze amakosa, bemera icyaha bagasaba imbabazi, bakagabanyirizwa ibihano bitewe n’icyaha uko kimeze, cyangwa se bagahanwa bitewe nuko icyaha kimeze. Nkuko mwese mubizi hari abanyarwanda bahemukiye Urwanda ariko bakageraho bakabona ko bahemutse, ntibasabye imbabazi? Bamwe ntimwababonye bahanwa, abandi bakagabanyirizwa ibihano ndetse abandi bagahanwa bikwiriye? Aho gukora amakosa ugahunga ugatangira gusebya urwanda , ndi nkamwe nahitamo gusaba imbabazi ibyaha nakoze ngahanwa cyangwa se nkagabanyirizwa ibihano aho kubeshyera igihugu n’umuyobozi wacyo kugirango nikure ku makosa nakoze, sibyo pe.

    Kimwe mu bintu bifatika bigaragaza ubushobozi bucye bw’abaharabika leta n’umuyobozi wayo, nuko abakoze ibyaha bakora uko bashoboye bakabeshya amahanga bahungiyemo ko ari abere. Abantu baba mugihugu ibibazo bagize binyuzwa munzego zibishinzwe bigakemuka nta kibazo kivutse.Abahunze rero bati abo mugihugu ntibabona uko bavuga, yewe baravuga kandi bagahabwa agaciro ibikenewe bigakorwa niyoo mpamvu urwanda rurimo gutera imbere umunsi ku munsi. Kayumba na Karegeya bo ntibateze kuzabona ibyiza by’urwanda kuko barabyiyemeje, kuba barigeze gukora mugisirikare cy’urwanda ahubwo byakabahaye ishema ryo gukora ibyiza, ariko bakoze amakosa nanubu bakurikiranyweho bahitamo kubeshya amahanga ko barengana ahubwo Perezida Kagame ariwe ukora Amakosa, siyo abakunda ukuri barakubona barakuzi, Kagame arakora ibishoboka byose ngo abanyarwanda batere imbere bavurwe neza, bige neza, bature neza, bagire umutekano, babane neza, muri rusange umuntu abe murwanda ahakunde kurusha ahandi hose.

    Paul Kagame Akunda igihugu bidashidikanywaho.
    Martin Luther King mugitabo cye yise imbaraga z’urukundo (The Power of Love), yavuze ko gukunda umuntu aricyo kintu cyiza cyambere gitanga amahoro, Kagame akunda abanyarwanda bose, niyo mpamvu yiyemeje kudahwema gushyigikira ibyiza byose byatuma abanyarwanda babaho neza mumutuzo. Aho aba bagabo bibeshera nuko Kagame we ubwe yaharaniye uburenganzira bw’abanyarwanda anabigeraho none rero kuba hari abavuga ko yinjiza abantu benshi mugisirikare, yewe naho mumahanga mutuye ndetse bo bashyira amafaranga menshi cyane mukubungabunga umutekano kukoo bazi neza ko Amahoro ariyo soko y’iterambere. None se Urwanda rutagize abasirikare ngo rwirindire umutekano, ninde uzarurindira uwo mutekano munenga? Buri muturage agomba kwirindira umutekano kuko nta mutekano, nta terambere, uretse inyangarwanda naho abantu bose barabizi ko inzego zose ziri tayari rwose kubungabunga umutekano w’iki gihugu igihe cyose.
    Ibinyoma bibaho ariko hakabaho nibikabya, koko iyo abanyarwanda bakunze ishyaka RPF ryabagejeje kubintu byinshi, bagahitamo gutanga umusanzu ntagahato, kuki mubicurika mukabeshya ngo batanga amafaranga kugahato. Uwitange nta narimwe buba agahato keretse abanditse inkuru batazi gutandukanya agahato no Gutanga umusanzu cyangwase kwitanga. Intambara yo kurwanya ubukene murwanda, yo buri munyarwanda wese arayirwana, abana kubona aho biga heza, kwivuza neza, kuba heza bava muri Nyakatsi, hashyirwaho amakoperativu yo gukorera hamwe, kubana neza n’abaturanyi bacu, nibindi bintu byinshi biri mubintu by’ibanze.Guhindura igihugu rero harimo ibintu byinshi byakozwe kandi Atari ko hari umuntu wigishije abanyarwanda, ahubwo aruko abanyarwanda babonye ko ari ngombwa gukora ibishoboka byose bakagira intambwe ijya mbere bigezaho.

Comments are closed.

en_USEnglish