Digiqole ad

Kwireba mu ndorerwamo ukimenya’ ni ikimenyetso cy’uko ufite ubwenge

 Kwireba mu ndorerwamo ukimenya’ ni ikimenyetso cy’uko ufite ubwenge

Ngo ziri mu nyamaswa nke zishobora kwireba mu ndorerwamo zikimenya

Inyamaswa nyinshi ntizishobora kwireba ngozimenye ko arizo ahubwo  zigira ngo ni indi nyamaswa mugenzi wayo bityo zigashaka kuyirwanya. Hari zimwe zihavunikira izindi zabona ko ntacyo biri butange zikigendera.

Ngo ziri mu nyamaswa nke zishobora kwireba mu ndorerwamo zikimenya
Ngo ziri mu nyamaswa nke zishobora kwireba mu ndorerwamo zikimenya

Abahanga mu by’imitekerereze n’imikorere ya muntu bemeza ko umwana atangira kugira ubushobozi bwo kumenya ko ishusho igaragara mu ndererwamo iba ari iye iyo afite imyaka ibiri kuzamura.

Kuri iki kigero nibwo umwana atangira kwitegereza umubiri we akoresheje indorerwamo.
Gusa iyo amaze igihe kirekire atireba, iyo yongeye kwireba biramutungura kuko ubwonko bwe buba bataramenyera ya shusho ye  yabonye mu ndorerwamo.

Umushakashatsi witwa Jane Goodall yamaze igihe kirekire yiga ingagi ariko yaje gusanga zigira amatsiko menshi nk’uko umuntu ayagira.

Yaje gusanga kandi zifite ubushobozi bwo kwireba zikimenya mu ndorerwamo. Gusa abashakashatsi ntibabivugaho rumwe ariko abenshi bemera ko ingagi, inzovu,umuntu n’ifi yitwa dauphin bafite ubushobozi bwo kwimenya mu ndorerwamo.

Abize optique géometrique bazi uko bigenda kugira ngo ishusho yawe uyibone mu kirahure.

Ni ibintu birebire bisaba gusobanura byinshi ariko muri make biterwa n’urumuri rutuma icyo ureba kinjira mu gace k’ijisho bita’ retine’ hanyuma ishusho icuritse ikajyanwa n’umwakura bita nerf optique yagera mu bwonko bukayicurukura tukabona ishusho neza uko iteye imbere yacyu( ibyo bita reflexion de la lumière).

Kumenya ko ishusho ureba ari iyawe atari iy’undi ni ubushobozi bufitwe n’inyamaswa nke kandi byerekana ubwenge bwo ‘kwimenya’.

Hari abavuga ngo iyo umuntu ukunda agatama ari kugafata yicaye imbere y’urukuta ruriho ibirahure, yireba ngo bituma asinda vuba.

Kuri jye biragoye kubyemeza kuko nta bushakashatsi nabikozeho ariko habaye hari abo byabayeho batubwira. Wenda birashoboka ntawamenya.

Ikindi twakunguranaho ibitekerezo ni ukumenya niba abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora kwireba mu ndorerwamo bakamenya ko aribo koko, atari abandi.

Abantu nabo bafite ubwo bishobozi ndetse ku rwego rwo hejuru
Abantu nabo bafite ubwo bishobozi ndetse ku rwego rwo hejuru

Reba iyi video umenye uko ingagi zibyitwaramo iyo zireba mu ndorerwamo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish