Digiqole ad

Kwifashisha abahanzi bo hanze mu kumurika album yawe si ngombwa ubu- Urban Boys

 Kwifashisha abahanzi bo hanze mu kumurika album yawe si ngombwa ubu- Urban Boys

Urban Boys ni imwe mu matsinda y’umuzika akomeye mu Rwanda

Urban boyz ngo babona kugeza ubu nta mpamvu yo guhamagara imbaga y’abahanzi bo hanze mu imurikwa rya Album yabo kuko abahanzi nyarwanda ubwabo bihagije kandi bashoboye.

Urban Boys ni imwe mu matsinda y'umuzika akomeye mu Rwanda
Urban Boys ni imwe mu matsinda y’umuzika akomeye mu Rwanda

Safi, Humble, na Nizzo nibo bagize itsinda rya Urban boys. Ni abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane n’abatari bake ndetse ni naryo tsinda riherutse kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma bwa mbere ryegukanwa n’itsinda.

Mu gihe barimo kwitegura gushyira hagaragara album yabo ya gatandatu mu ntangirizo z’Umwaka wa 2017, ngo nta muhanzi w’umunyamahanga bakeneye muri icyo gitaramo.

Safi umwe mu bagize iryo tsinda yabwiye Umuseke ko ntayindi mpamvu idasanzwe yatumye badahamagara abahanzi bo hanze. Ahubwo ko abahanzi nyarwanda ubwabo kuri ubu bihagije kandi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bagenda babashyigikira.

Ati “Ntibikiri ngombwa cyane ko tuzana abahanzi bo hanze kuko ubu abahanzi nyarwanda barashoboye, kandi gushyira hamwe kwabo bituma bagera kuri byinshi. Kuba muri iki gihe abakunzi  bari kurushaho kudushyigikira mu bitaramo byacu ku bwinshi kandi nta muhanzi wo hanze urimo byerekana ko umuziki wacu umaze kugera kurwego rwiza.”

Safi  avuga ko Urban boys idashobora kuveba  umuhanzi wahamagara
mugenzi wo hanze ngo aze amufashe mu kumurika alubumu ye nubwo kuri bo babona
igihe cyigeze ngo bafatanye n’Abanyarwanda.

Byagiye bigaragara ko mu myaka yatambutse nta muhanzi nyarwanda wamurika
alubumu atitabaje mugenzi we ukomoka hanze y’u Rwanda.

Ngo bigaragara ko muri iki gihe abahanzi nyarwanda bamaze kugera ku muziki inyura abawumva kandi umaze kugera kurwego rushimishije

Itsinda rya Urban Boys ngo riri hafi kumurikaza alubumu  yitwa ‘Adamu na Eva bakazunganirwa na Riderman , Charly na Nina na DJ Pius .

https://www.youtube.com/watch?v=-OQm6Z2ICiQ

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • A very bad clothing and recalistrant dansing at the scene!! Please, get an Advisor and go back to Kinyarwanda style!!!

Comments are closed.

en_USEnglish