Digiqole ad

Kwicara igihe kirenga amasaha 8 bishobora kongera umubare w’abapfa ku mwaka

Kwihugenza ntibyakagombye guharirwa igihe cyo kuruhuka gusa, kuko ubushakashatsi bwakorewe muri Australiya bwagaragaje neza ko kuguma wicaye igihe kirekire byongera bikabije ingorane zo kutaramba ku isi.

Ikinyamakuru le figaro gitangaza ko haba ku kazi, mu rugo cyangwa se ku rugendo, kwicara amasaha arenze umunani bitemewe, kuko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Sydney bagaragaje ko uko wicara cyane ari na ko wongera ibibazo ku buzima bwawe, kabone niyo haba hari ikiguhugije wicaye.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko hagati yo mu mwaka wa 2006 na 2010, umubare munini w’abamara igihe kirekire bicaye mu mafuteyi (fauteuil) cyangwa se intebe zisanzwe mu biro, bagira ibyago byo gupfa mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’igihe, mu gihe ibyo babikora buri gihe.

Aha dushobora kuvuga ko kwicara igihe kirekire kandi binagira ingaruka ku miterere y’umubiri wawe cyane bituma umuntu ashobora no kugira umubyibuho ukabije, cyangwa indwara z’umutima, hanyuma n’amasukari akiyongera bikaba byatera na diyabete.

Mu kurwanya izi ngorane ku bantu batabona ubwinyagambura mu gihe cy’akazi, barasabwa kwimenyereza gukora imyitozo ngororamubiri ifite gahunda kandi itavaho kugira ngo bahe amahirwe umubiri wabo wo kongera kwiyubaka bushya.

Abaganga rero banavuze ko abantu bamara igihe kirekire bicaye imbere ya television ari igikorwa cyoroheje ariko gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni yo mpamvu uyu muco wakagombye kurekwa cyangwa se bigaharirwa umwanya wa byo.

Ikindi kandi, nk’uko twabonye ko hari igihe umuntu aba ategetswe gukora aya masaha, inama itangwa ni ugusohoka mu biro ugatemberaho byibuze nk’iminota icumi mu gihe cy’akaruhuko muba mwemerewe, ukazamuka ingazi (escalier) aho gukoresha Asanseri (ascenseur) ku bazigira. Umuganga.com

0 Comment

  • ndababwizaukuri ibi bavuga nibyo nabongereraho ko niba ufite akazi ko mu biro ugomba gushaka igare ukajya ukoraho imyitozo igihe warangije akazi.

Comments are closed.

en_USEnglish