Digiqole ad

Kwangirika kw’ikirere biratuma indwara ziyongera ku Isi

Indwara zandura zirimo Ebola na Virus yiswe West Nile Virus ni zimwemu ndwara zizongera ubukana mu myaka iri imbere  kubera kwangirika ku ikirere.

Guhindagurika kw'ikirere ngo bizatuma indwara yitwa West Nile Virus ikwirakwira ku Isi
Guhindagurika kw’ikirere ngo bizatuma indwara yitwa West Nile Virus ikwirakwira ku Isi

Umuhanga mu binyabuzima, Prof Daniel Brooks yavuze ko abantu bagomba kwitega uburwayi bugiye kwaduka mu myaka iri imbere bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Uko kwandura kuzaterwa cyane cyane n’uko hazaduka ibimera bitandukanye bishobora kuzatiza umurindi ikwiririkanya rw’izi ndwara ndetse n’izindi zitari zizwi.

Si ibihingwa gusa ahubwo n’inyamaswa zimwe na zimwe zizafasha izi ndwara gukwirakwira no kurushaho kugira ubukana.

Prof. Daniel Brooks avuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bazapfa igihe isi izaba idashoboye guhagarika umuvuduko w’izi ndwara.

Prof. Brooks avuga ko umunsi indwara yitwa Andromeda Strain izaba yadutse nta muntu uzayikira kuko ngo agendeye kuri filime yakozwe muri 1971 yerekana ubukana bw’agakoko gatera iyi ndwara, bityo ngo umunsi izaba yamaze kuza mu Isi kubera kwangirika gukomeye kw’ikirere, kuyirokoka bizagorana cyane.

Mu bushashakashatsi bwe Prof. Brooks yibanze ku bwoko  bw’utunyamaswa tuba bice bishyuha cyane naho mugenzi we Prof.Eric Hoberg yibanda ku nyamaswa ziba mu duce dukonja cyane.

Brooks avuga ko mu myaka 30 ishize aba mu duce dushyuha na mugenzi we Prof. Hoberg wabaga mu duce dukonja babonye ko hari byinshi bigenda bihinduka bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubushakashati buherutse gukorwa na Kaminuza ya Anglia(UEA) bwagaragaje ko indwara ya Dengue Fever iterwa n’imibu yo mu duce twa Po valley mu butaliyani ngo ishobora kuzibasira igice cya Espagne cyegereye inyanja ya Mediterane ndetse n’amajyepfo y’iki gihugu.

Iyi ndwara irangwa no kurwara ibicurane bikabije, kugira umuriro, kubabara umutwe, kubabara imitsi, kugira ubuheri ku ruhu, guhorana iseseme no kuruka.

Ubushakashatsi bushya buherutse kugaragagaza ko iyi ndwara ya Dengue fever ishobora kuzibasira cyane abatuye mu  gihugu cya Mexique.

Abandi bashakashatsi benshi bavuga ko izi ndwara za hato na hato ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe haba ubushyuhe, ubukonje n’uburyo imvura irwamo.

Kubera ko imirasire mibi y’izuba ubu isigaye igera ku isi, igenda yangiza gahoro gahoro ubudahangarwa bw’imibiri y’abantu bityo bakibasirwa n’indwara nshya ndetse n’izisanzwe zikarushaho kungera ubukana.

Kwangirika kw'ikirere bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abatuye Isi
Kwangirika kw’ikirere bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye Isi

Mailonline

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibi bintu ni ibyo kitondera!hari amakuru mperuka gusoma ku kinyamakuru kita ijwiryibidukikije.com ku mateka y’abanyapasika mu kira cya pasika mu nyanja ya pasifike agahinda karanyica!hatagize igikorwa twaba turi kwerekera habi kabisa

  • ibi bintu ni ibyo kitondera!hari amakuru mperuka gusoma ku kinyamakuru kitwa ijwiryibidukikije.com ku mateka y’abanyapasika mu kirwa cya pasika mu nyanja ya pasifike agahinda karanyica!hatagize igikorwa twaba turi kwerekera habi kabisa

  • Ni gute wakwemeza ko indwara imaginaire yakinywe mu myaka mirongo ine ishize izaba. Kereka niba abo banyagwa aribo koko bakora izo ndwara bagamije kugabanya umubare w’abatuye isi. Birababaje! Gusa mu minsi y#imperuka hazaduka ibyorezo byinshi,intambara n#impuha zazo, ubuhakanyi buteye ubwoba, ibyo murabibona mwese aho abakuru b’ibihugu bikomeye bahatira abandi guhindura ishyingiranwa ngo babone infashanyo,imitwe y’abahezanguni bo kwa Moha bica abakristo n’ibindiYesu ari hafi

Comments are closed.

en_USEnglish