Kuzimiza mu ndirimbo n’umwihariko w’umuhanzi- Bull Dogg
Kuririmba biri mu buryo bwinshi, kandi butandukanye yewe n’injyana ziri ukwinshi. Mu buryo bw’uko hari umuhanzi uzasanga yagiye azimiza amwe mu magambo yo mu ndirimbo ye ibyo nibyo Bull Dogg we abibona nk’umwihariko waburi muhanzi.
Bull Dogg ni umwe mu baraperi bafatwa nk’abahanga mu myandikire y’indirimbo zabo. Ndetse ni n’umwe mu bamaze igihe mu muziki batarazimira nk’abandi bagiye baza bakagenda.
Yagiye yumvikana mu ndirimbo zitandukanye zuzuyemo amagambo yo kuzimiza (sreng) nkuko bakunze kubyita.
Kuri we kuzimiza ngo biterwa n’uburyo ushaka gutambutsamo ubutumwa ariko wabanje kureba neza abo bugenewe.
Yabwiye Umuseke ati ” Kuzimiza ni umwihariko w’umuhanzi. Icyo mpamya ni uko abankurikira bumva ubutumwa bukubiye mu ndirimo zanjye bitewe n’abo nshaka ko bugeraho”.
Avuga ko akenshi abahanzi bakunze kuzimiza mu ndirimbo zabo, ari ababa bavuga amagambo badashaka ko abana bumva ahubwo agenewe abantu bakuru cyane cyane abibutsa ikinyarwanda cyo hambere.
Bityo ugasanga hari n’izo yakoze ziganjemo amagambo y’urubyiruko rw’ubu rukunze gukoresha mu buzima bwa buri munsi. Bikamufasha kugira umubare munini w’abakunzi b’ibihangano bye.
Mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano n’abakunzi b’ibihangano bye, biteganyijwe ko ku cyumweru azashyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘MCEE’ afatanyije na P-Fla bigenze guhangana by’igihe kirekire.
Yungamo avuga ko ahugiye no mu gukora n’izindi ndirimbo za amajwi audio ndetse yibanda cyane mugukorera amashusho indirimbo ze zitayafite.
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW