Digiqole ad

Kuwa kabiri: Uko byari byifashe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

 Kuwa kabiri: Uko byari byifashe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Bralirwa n’iya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 595 600.

Hacurujwe imigabane ya Bralirwa 2,300 ifite agaciro k’amafaranga 322,000. Umugabane wacurujwe ku mafaranga 140, igiciro wariho no kuwa mbere, bivuze ko kitahindutse.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 1,200 ifite agaciro k’amafaranga 273,600. Umugabane wacurujwe ku gaciro wariho n’ejo kuwa mbere k’amafaranga 228. Igiciro cy’umugabane w’iyi Banki iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 nticyahindutse.

Agaciro k’imigabane y’ibindi bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane ariko bitacuruje ntikahindutse, umugabane wa Crystal Telecom uragura Frw 90, uwa EQTY uwagura amafaranga 334, uwa NMG uri ku mafaranga 1200, uwa KCB uri ku Frw 330, naho uwa USL ukaba ku mafaranga 104.

Isoko ryafunze imiryango hari hari imigabane 576,200 ya BK iri ku isoko igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 227-245 ku mugabane, gusa hari abifuza imigabane 5,000 ku mafaranga 220 ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane ya Bralirwa 17,300, igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140-143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 gusa, kandi nabwo ku mafaranga 137.

Hari kandi imigabane 87,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 93-98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza imigabane 6,000 kandi bashaka kuyigura ku mafaranga ari hagati ya 85 – 88.

Nta mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga zacurujwe, nta n’izari ziri ku isoko.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwaramutse! Nifuzaga ko mwamfasha kumenya ahantu umuntu yajya akura amakuru ari updated ya RWANDA STOCK EXCHANGE TRADINGA umunsi ku munsi uko isoko rihagaze kuko numva ariho nshaka gushora imari (n’ubwo iciriritse ofcourse).
    Uwaba afite amakuru yandangira aho najya mbikura, murakoze.

    Umuseke.rw turabemera!

Comments are closed.

en_USEnglish