Digiqole ad

Kuwa gatanu: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.99

 Kuwa gatanu: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.99

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 21 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 104.99.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa gatanu, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.99, uvuye ku mafaranga 104.97 wariho kuri uyu wa kane, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa kane.

Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 4.99; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 y’amafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 104 990, hakaziyongeraho.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira buciriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish