Digiqole ad

Kuwa 15 Gicurasi 2013

Abana bakiri bato mu byaro bitandukanye bakora uturimo two mu rugo harimo no gutashya. Uyu mwana w’umukobwa ni uwo mu kagali ka Bwana mu murenge wa Munyiginya ho mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba. Yatubwiyeko akunda umurimo kandi yumva afite indoto  zo kugera kure kuko ashishikajwe no kwiga.

"Nkunda gukora uturimo tw'imuhira iyo mvuye mu masomo" Photo: Marcel
“Nkunda gukora uturimo tw’imuhira iyo mvuye mu masomo” Photo: Marcel

Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected]

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mama bee!!amahirwe masa mwana wanjye

  • Nibyiza ko umwaka afasha ababyeyi imirimo yo murugo nko koza ariko inkwi , kumutuma ariko inkwi ababyeyi baribakwiye kujya bajya kuzishakira nukurushya cyane umutwe nijosi byumwana ateye imbabazi shenge .

  • Wow!she is adorable! sha KOKO humura buriya ijosi nibwo rikomera basiba kumwikoreza ibirenze ubushobozi bwe gusa naho ubundi ni byiza cyane iyo umwana ari gufasha ababyeyi uturimo nyuma y’amasomo, ahubwo nibarize buriya etude irakorwa ra?

    • Wowe se ntabwo wabikoze nk’ibi, wakoraga etude gute?

      • kubikora gusa se sha, cyakora sinibuka nkora etude kuri iriya myaka,keretse iyo nabaga natahanye umukoro wo murugo!

  • Uyu mwana Imana imuhane umugisha n’umuryango we!Natwe ni uku twakuze ariko ubu ndabona hari aho tugeze.Gusa ababyeyi nababwira ko zahinduye imirishyo.Noneho etude ni ngombwa si nka kera.

  • nibutse tuva gutashya muri Mushubati(Muhanga),tujyana inkwi i Gihuma(Gahogo)inzara,inyota,ijosi ryagiye muri nyina.Byaduteguriraga kuzaba abagabo

  • N’ubusanzwe umwana umurinda inzara ntumurinda umurimo. Niko byahoze>

  • Sha winyibutsa ukuntu natahije none uruhara rukaba rwaraje imburagihe kubera kwikorera

Comments are closed.

en_USEnglish