Kuva kuwa 30/08/ 2013 ntawuzongera kurenza iminota 5 ku cyapa
Kubera imirongo miremire y’abantu bakunze kugaragara ku byapa by’imodoka zitwara abagenzi bategereje ko ziza kubatwara, zaboneka hakaboneka nke zituma babyigana, bikaba bikunze no gutera ubujura bukunze kubera muri uwo mubyigano, Umujyi wa Kigali uvuga ko wabonye umuti ufatika aho guhera kuri uyu wa 30 Kanama 2013 nta mugenzi uzongera kumara iminota irenze 5 ku cyapa atarabona imodoka imutwara.
Rurangwa Jean Claude ushinzwe ibyo gutwara bantu muri rusange (Public Transport) mu Mujyi wa Kigali mu Kiganiro na Umuseke, yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya ubwinshi bw’abantu mu mihanda babuze amamodoka ndetse no kurwanya bamwe mu batwara amamodoka bata abantu mu mihanda ku bushake bitwaje ko ayo (Frw) bari bakeneye ku munsi bayabonye, bagababanyije umujyi mo amazone ane, ariyo:
zone | imirenge |
Zone I | Remera, Kanombe (Kabeza), Nyarugunga, Rusororo ( Kabuga), Masaka, Ndera, Niboye ( Alpha Palace side) |
Zone II | Niboye, Kicukiro, Kagarama, Gatenga, Kigarama , Gikondo (Nyenyeri), Gahanga |
Zone III | Gikomero, Bumbogo, Rutunga, Kimironko (Kibagabaga), Kinyinya (Deustch ware, Kagugu, Batsinda), Remera (Nyarutarama, Rukiri II), Kimihurura, Kacyiru, Gisozi |
Zone IV | Gitega, Nyamirambo, Kimisagara, Nyakabanda, Mageragere, Kigali, Gatsata, Jali, Jabana, Nduba, Rutunga. |
Neutral Zone | Nyarugenge, Muhima (CBD) |
Buri zone bakaba baratanze isoko ku bashoramari bazajya batwara abantu muri buri zone babahuza na neutral zone kuko ariyo ikunze kuberamo bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi, banemeranya ko ayo mamodoka azajya atwara abantu azajya akurikiza ino ngengabihe:
- Izo modoka zizajya zikora guhera : 5h00-23h00
- Mu gitondo abantu bajya ku kazi : 6h30-8h00, Buri minota 5 imodoka inyura ku cyapa
- Ku mugoroba abantu bava ku kazi: 17h30-20h00, Buri minota 5 imodoka inyura ku cyapa
- Mu gihe cy’amasaha y’akazi , imodoka izajya inyura ku cyapa byibuze buri minota 15.
- Mu gihe cy’amasaha y’akazi izizajya zihuza zone n’indi zikanyura ku cyapa buri minota 30
Iryo soko rikaba ryaratanzwe amabahasha akaba azafungurwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, kuburyo tariki 30 Kanama 2013 bizatangira gushyirwa mu bikorwa.
Buri mushoramari wapiganiye iryo soko yari yiyemeje kuzakurikiza ayo mabwiriza ubu abadafite amamodoka ahagije batangiye gutumiza andi kuburyo kuri iyo tariki iki kibazo cy’abantu batinda ku muhanda babuze amamodoka kizakemuka burundu nkuko Rurangwa abyemeza.
Ahazajya hagaragara abantu babuze imodoka zibatwara bizoroha kumenya uwabibazwa kuko buri zone izaba ifite uyishinzwe akazaba ari nawe uzajya ubazwa icyabaye.
Roger Marc rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mwiranywe amahoro n’amahirwe,
Ni byiza ko ibyo byemezo bifashwe ariko twizere ko bizashyirwa mu bikorwa ntaz kujenjeka. Gusa mfite impungenge kuri compagnies zimwe na zimwe z’ibigugu kandio zizi ko zifite ingufu ko ntawapfa kuzikoraho. Izo mvuga murazumva ni za zindi zihaga amalignes ntizishake ko hari izindi zihanyura kandi n’ababishinzwe ntibatinyuke gukopfoera. Ubu se twizere noneho ko babonye uko bavuga ntawubapfutse umunwa? Yenda tubyizere kuko byose bishoboka kandi nta kinanira ubutegetsi.
BAVUGA
mwiriwe nge nshimiye cyane byumwihariko ko icyibazo cya taxi cyigiye gukemuka ariko ikibazo kibaho nuko babikora bigitangira byagera hagati bakisubiraho bagatangira gukora nkambere arikoreka twizereko arikobizakomeza murakoze.
Yewe iyi gahunda iramutse yubahirijwe byaba aribyiza pee, kuko iyo witegereje ibibazo abagenzi bahura nabyo igihe cyo gutaha nimugoroba usangarikibazo gikomeye, ariko wagera abataha iKanombe bikaba ibindi. Njye mbona nubwo bizakunda ahandi iKanombe wapi, ariko uzaramuka atsindiye iryosoko azigishe n’abashoferi be ikinyabupfura kuvuga neza. Erega iyo ubwiye umugenzi cyangwa umu (client(e)uba abantu barakuyoboka, Murakoze reka dutegereze.
Ngaho re!!! None se ziriya taxi ntoya zizakoriki? Barahombye nta kabuza. nge ndabona Leta yacu yari ikwiye kuzigura kugirango ibarinde guhomba kabiri. Ariko ikazigura ku giciro cyiza. Noneho bakazaziteza cyamura kubazaba yenda bashaka kujya batunda AMAGI, INKOKO, IHENE INGURUBE cyangwa se Imboga. Nizigane amasoko. Ngiryo isoko ry’ubuntu niba LETA itaziguze.
Comment nari mbonye se igiye he ko nabonaga yubaka.
izo ni ingamba nziza leta ifashe ariko igisigaye n,ukureba niba bizashyirwa mubikorwa, ariko kubwanjye nzinezako bitazashoboka bitewe nimpamvu zikurikira:’
1. Ikigali uko ingana nabantu bayituye ntibiyiha ubushobozi bwo gutwara abagenzi nkuko umujyi wakigali wabiteganyije, kuko amasaha menshi zizajya zitwara ubusa ntabagenzi zifite, kandi amasaha mesnhi, abagenzi baboneka mugitondo, sasita, na nimugoroba. ubworero simpamyako Ayo masaha azajya aziba icyuho cyumunsi wose.
Ibyo rwose niba hari nubibona ukundi nzinezako yibeshya cyaneee.
Icyakabiri:Control yabyo izagorana uretse no kugorana ntibinashoboka kubahiriza iyo gahunda bihaye, uti kubera iki: kuko nta saha bashyizeho nyirantarengwa utwaye taxi azaba agereye aho abagenzi bategera uretse kuvungango ni nyuma y’iminota itanu.
Igitekerezo ni cyiza pee ni ntamacyemwa ariko ubushobozo bwagenzi nababatwara sinziko buzakunda.
Mwaramutse twishimiye izi ngamba nshya Leta ifashe mubijyanye no gutwara abantu, ariko dufite impungenge zishyirwa mubikorwa zazo.
Turasaba ko akajagari kari muri transport mumujyi wa kigali kacika nkuko za kiyosike zari zubatse mukajagari zacitse burundu.
njye mbabajwe n’abantu bari bafite ama taxi bkoresha none ngo bigiye kuri ba Rwiyemezamirimo, ubwo se uwari utunzwe na tax ye arabaho ate,ndabona bishobora guteza ba nyirimodoka inzara
Batangiye gutumiza amamodoka bataratsindira isoko se??? Aho harimo icyo kwibazwaho